Wednesday, September 23, 2026
RW|EN
SIPORO

Amakuru mashya: Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda ‘Ruvuyanga’ yamaze gusezera igitangazamakuru yakoreraga

Amakuru mashya: Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda ‘Ruvuyanga’ yamaze gusezera igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru Nkurunziza Emmanuel uzwi nka Ruvuyanga, wamamaye mu biganiro bya siporo by’umwihariko mu kogeza imipira, yatangaje ko yamaze gusezera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), nyuma y’imyaka umunani yari amaze agikorera.

Ruvuyanga yatangaje ko yafashe iki cyemezo ashimira ubuyobozi bwa RBA ku ruhare bwagize mu kumufasha gukura no gutera imbere mu mwuga w’itangazamakuru.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Ruvuyanga yagize ati “Ndamenyesha Abakunzi banjye ndetse n’Abanyarwanda muri rusange ko namaze gusezera mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) nk’umukozi wari uhamaze imyaka 8.”

Yashimiye ubuyobozi bwa RBA avuga ko bwamureze neza ndetse bukamufasha gukura mu mwuga w’itangazamakuru, ashimangira ko yafashe iki cyemezo mu gihe yabonaga ko gikwiye.

Ruvuyanga kandi yashimiye abo bakoranaga mu ishami ry’imikino, avuga ko imyaka bakoranye yababayemo ubufatanye, nubwo hari ubwo bashoboraga kutumvikana bitewe n’akazi.

Ati “Ndashimira kandi abo twakoranye mu Rubuga rw’Imikino kuko twakoranye neza, aho twagonganye byabaga ari akazi cyangwa gushaka imibereho, muzabimbabarire.”

Uyu munyamakuru yavuze ko atarangije gutangaza aho azakomereza umwuga we, ahubwo ko Abanyarwanda bazabimenya mu gihe kiri imbere.

Yasoje agira ati “Ndasoza menyesha Abanyarwanda ko aho nzakomereza muzahamenya mu bihe biri imbere.”

Ruvuyanga yari amaze imyaka umunani akorera RBA, aho yamenyekanye cyane mu itangazamakuru ry’imikino, by’umwihariko mu biganiro no mu makuru ajyanye na siporo, no kogeza imipira.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + eighteen =