Wednesday, September 23, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Miss Uwase Vanessa yagaragaje ko aticuza ku kuba yise abagabo bose ‘inyamaswa’

Miss Uwase Vanessa yagaragaje ko aticuza ku kuba yise abagabo bose ‘inyamaswa’

Miss Uwase Vanessa Raissa wabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2015, yavuze ko kuba yise abagabo bose ‘Inyamanswa’ atahubutse, ahubwo ko ari uburyo yahisemo bwo kuvugira abakobwa batabasha gutangaza ibyo batekereza.

Ni nyuma yuko uyu mugore ashyize hanze inyandiko, avuga ko abagabo bose ari inyamaswa, asaba ababyeyi gutangira gutoza abakobwa babo bakiri bato uko bazahangana n’abagabo.

Uwase Vanessa Raissa yavuze ko yemeye gufata umwanya wo kuvuga ku bibazo abakobwa bamwe bashobora gutinya kwitangariza ubwabo, nubwo bishobora gutuma we ubwe anengwa cyangwa akabazwa ibyo yavuze.

Mu magambo ye, yagize ati “Njye mvuga ibyo muba mwarabuze aho muhera muvuga. Ndabavugira abagabo n’uduhungu bakisaza ariko nkababera igitambo nkavuga.”

Yavuze ko kandi umukobwa cyangwa umugore na we watanze ibitekerezo birwanya ibyo yavuze, aba ari umugore wemeye kuyoborwa n’umugabo ibyo yise “Pick me”. Ati “Araba ari amwe twita ba mpitamo, njonjora, ndobanura mu bandi nkunda ndakwinginze.”

Ibi abivuze mu gihe yakomeje gutanga ibitekerezo ku mibanire iri hagati y’abagabo n’abagore, aho asanga hari ibyo abakobwa benshi baba bafite ku mutima ariko bakabura uko babivuga ku mugaragaro.

Uwase Vanessa Raissa, wamenyekanye cyane nyuma yo kwegukana umwanya w’Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda mu 2015, yavuze ko kuba avuga kuri iyi ngingo atari uko atabitekerejeho bihagije, ahubwo ko ari amahitamo yo gukomeza gutanga ijwi ku byo abandi batinya kuvuga.

Yashimangiye ko yemera kunengwa cyangwa kuvugwaho byinshi mu gihe ibyo avuga bifasha abakobwa gutinyuka kuvuga ku bibazo bibareba.

Miss Uwase Vanessa Raissa

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + nineteen =