Leta Zunze Ubumwe za America na Iran, bagiranye ibiganiro byabereye i New York ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye, aho umuyobozi wari uhagarariye America yavuze ko iki cyiciro cya mbere cy’ibiganiro, gitanga icyizere.
Ibi biganiro byabaye ku buhuza bwa Qatar, byitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran ndetse n’intumwa idasanzwe ya Perezida Trump, Steve Witkoff.
Ni ibiganiro bya mbere bihuje America na Iran kuva agahenge kari karashyizweho hagati y’impande zombi gatangiye kurengwaho muri Kamena.
Nubwo ibiganiro byabaye, nta ntambwe ikomeye cyangwa amasezerano mashya byatangajwe nyuma yabyo. Witkoff yavuze ko ibi biganiro by’icyiciro cya mbere byitezweho gutanga umusaruro. Yagize ati “Twizera ko bizaba ibiganiro byubaka kandi bitanga icyizere.”
Ku ruhande rwa Iran, abayobozi basabye ko America guhagarika ibyo Tehran ivuga ko ari “ibikorwa by’ubushotoranyi”.
Mu ijambo yavugiye mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, i New York kuri uyu wa Kabiri, Trump yabanje kugaruka ku byo avuga ko ubuyobozi bwe bwagezeho mu bukungu, ku kibazo cy’abimukira, umutekano ku mipaka ndetse no kurwanya ibyaha by’ubugizi bwa nabi.
Igice kinini cy’ijambo rye yagihariye asobanura impamvu abona ko intambara na Iran yari ikenewe.
Imvugo ye yumvikanye nk’iyari yibanze cyane ku Banyamerika bazitabira amatora yo hagati ya manda ya Perezida, kurusha abayobozi n’abadipolomate bari bateraniye muri iyo nama.
Trump yavuze ko intambara yasenye intwaro kirimbuzi za Tehran, anashimangira ko yabonye ko amahoro ashobora kugerwaho binyuze mu gukoresha imbaraga, aho gushingira gusa ku masezerano cyangwa ubwumvikane.
Iyi myumvire itandukanye n’ubutumwa bw’Umunyamabanga Mukuru wa UN, António Guterres, wari wabanje kuburira ko amacakubiri ku isi agenda yiyongera, ashimangira ko abantu n’Ibihugu bikwiye kurushaho gukenerana no gukorana.
RADIOTV10