Wednesday, September 23, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Ikinyagihe kidasanzwe El Niño gishobora kuzica abarenga ibihumbi 451 ku Isi

Ikinyagihe kidasanzwe El Niño gishobora kuzica abarenga ibihumbi 451 ku Isi

Raporo nshya y’abahanga mu by’ubumenyi bw’ikirere iraburira ko ikinyagihe kidasanzwe (Super El Niño) gishobora gutuma abantu bagera ku 451 000 bapfa, mu gihe abashakashatsi basaba ko hafatwa ingamba zihutirwa zo kurengera ubuzima bw’abantu.

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Chicago bakoresheje imiterere y’iteganyagihe n’imibare y’ikirere kugira ngo bagerageze kumenya ingaruka iki kibazo gishobora kugira ku buzima bw’abantu.

Ubushakashatsi bwabo bugaragaza ko abantu bagera ku 451 000 bashobora gutakaza ubuzima, barimo hafi 239 000 bashobora gupfa mu mezi atandatu ari imbere.

Abashakashatsi bavuze ko ubushyuhe budasanzwe buteganyijwe mu bice byinshi by’isi muri iki gihe cya El Niño bushobora kuba ishusho y’uko ikirere kizaba kimeze mu myaka iri imbere.

Bagize bati “Ubushyuhe budasanzwe buzaba mu bice byinshi by’isi muri iki gihe cya El Niño ni ‘ubutumwa bugaragaza uko mu gihe kizaza hazaba hameze’. Nubwo ubu bushyuhe busa n’ubudasanzwe, mu myaka mike iri imbere bushobora kuzaba ibintu bisanzwe.”

Abashakashatsi basabye ko Ibihugu byihutisha ishoramari mu ngamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere no kurinda ubuzima bw’abaturage.

Bagize bati “Ibipimo by’impfu zishobora kubaho mu gihe cya vuba bitwereka ko aho tugana ari habi niba nta ngamba nshya zo guhangana n’ingaruka z’ikirere zishyizweho. Itandukaniro riri hagati y’iki kibazo n’imihindagurikire y’ikirere ni uko hakiri igihe gihagije cyo gufata ingamba zo kurengera ubuzima bw’abantu.”

El Niño ni ikibazo cy’ikirere gisanzwe kibaho mu Nyanja ya Pasifika, ariko kikagira ingaruka ku miterere y’ikirere hirya no hino ku isi, ndetse kikazamura ubushyuhe mpuzamahanga mu gihe runaka.

Iki kinyagiye cy’ikirere cyatangiye muri Kamena kandi biteganyijwe ko kizakomeza kugeza mu mwaka utaha. Abashakashatsi bavuga ko kirimo kwiyongera ku muvuduko udasanzwe.

Ubushakashatsi bugaragaza ko Ibihugu byo mu majyepfo y’Isi bishobora kugira umubare munini w’abantu bazicwa n’ubushyuhe bukabije mu mezi atandatu ari imbere.

Mu bihugu byo mu karere ka Sahel, birimo Nigeria, Sudan, Niger na Tchad, hateganyijwe izindi mpfu zigera ku 66 800 zizaterwa n’ubushyuhe hagati ya Nzeri 2026 na Gashyantare 2027, ugereranyije n’umwaka usanzwe.

Mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Aziya, ubushyuhe bwiyongereye bushobora gutuma abantu bagera ku 19 400 bapfa muri Philippines, Vietnam, Thailand na Cambodia, mu gihe Indonesia yo ishobora kugira izindi mpfu zigera ku 19 300.

Ahandi, nko mu Buhindi bushobora kugira izindi mpfu zigera ku 15 800, mu gihe Brazil ishobora kugira izindi 13 300.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − seven =