Wednesday, September 23, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Umuhanzikazi nyarwanda Kibasumba yinjiye mu ntambara y’amagambo yazamuwe n’uwise abagabo bose ‘inyamaswa’

Umuhanzikazi nyarwanda Kibasumba yinjiye mu ntambara y’amagambo yazamuwe n’uwise abagabo bose ‘inyamaswa’

Umuhanzikazi Kibasumba Confience yavuze ko abantu bakwiye kumva Miss Uwase Vanessa wise abagabo bose ‘Inyamaswa’ aho kumutuka, avuga ko abamutuka ahubwo bagaragaje ko “bamwe muri bo ari zo.

Ni nyuma yuko Miss Uwase Vanessa Raissa wabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2015, ashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko “abagabo bose ari inyamaswa”. Ibintu byanenzwe na bamwe ndetse bakabitangaho ibitekerezo binyuranye.

Bamwe mu batanze ibitekerezo, bavuze ko uyu mugore atari akwiye kwita abagabo bose inyamaswa, kuko afite uwo yashatse, akagira uwamubyaye, akagira na basaza be.

Umuhanzikazi w’indirimbo n’imivugo, akaba n’umwanditsi, Kibasumba Confience na we yinjiye muri iyi ntambara y’amagambo, agaragaza ko ashyigikiye mugenzi we Miss Vanessa.

Mu butumwa na we yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, Kibasumba, yagize ati “Erega babise inyamaswa mwasaze. Ubundi se ku ishuri ntibatwigishije ko umuntu ari inyamaswa mu zindi icyo azirusha ni ubwenge.”

Yakomeje agira ati “Ubwo se giti mu jisho [yavugaga Miss Mutesi Jolly] ko yabise inyana z’imbwa mugatuza kandi imbwa ari inyamaswa?”

Umuhanzikazi Kibasumba yunze mu rya Vanessa

Yasoje ubutumwa bwe, agaragaza ko abantu bakwiye kumva Miss Vaneesa. Ati “Vanessa mumutege amatwi mumwumve mutandukane n’izo nyamaswa yahuye na zo. Naho kumutuka biragaragaza ko koko bamwe muri mwe ari zo.”

Miss Vanessa kandi nyuma yo gutangaza buriya butumwa bwanenzwe na benshi, yongeye gutangaza ubundi, agaragaza ko kuba yise abagabo bose inyamaswa, byamuturutsemo koko, ngo kuko yifuza kuvuganira abakobwa batabasha kwivugira ibibarimo.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + 19 =