Monday, October 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Kiyovu yasinyishije rutahizamu w’Umurundi akaba umuvandimwe wa Bigirimana Abedi usanzwe ayikinira

radiotv10by radiotv10
27/01/2022
in SIPORO
0
Kiyovu yasinyishije rutahizamu w’Umurundi akaba umuvandimwe wa Bigirimana Abedi usanzwe ayikinira
Share on FacebookShare on Twitter
  • Uyu rutahizamu yabisikanye na myugariro Omar wasezerewe

Kiyovu Sports yifuza kwegukana igikombe cya Shampiyona y’uyu mwaka, yasinyishije rutahizamu ukomeye w’Umurundi Benjamin Kasongo Lokando usanzwe ari umuvandimwe na Bigirimana Abedi na we ukinira iyi kipe.

Ibi byabaye ku wa Gatatu tariki 26 Mutarama 2022, ubwo Kiyovu Sports yatangaje ko yaguze umukinnyi ukomoka mu gihugu cy’u Burundi ukina asatira witwa Benjamin Kasongo Lokando w’imyaka 24 wakiniraga ikipe ya As Maniema muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Benjamin Kasongo Lokando asanzwe ari n’umuvandimwe wa Bigirimana Abedi usanzwe ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Kiyovu Sports, uyu musore yasinyiye amasezerano y’igihe kirekire nk’uko Kiyovu Sports yabitangaje.

Benjamin Kasongo Lokando yinjiye muri Kiyovu

Kiyovu Sports kandi yatangaje ko yatandukanye ku bwumvikane na myugariro ukina mu mutima wa ba myugariro, Ngando Omar wari umaze umwaka umwe n’igice akinira iyi kipe, nk’uko yabitangarije Kigali Today umunyamabanga wa Kiyovu Sports, Munyengabe Omar, yavuze ko basheshe amasezerano n’uyu myugariro kubera kudakina nyamara ahembwa amafaranga menshi.

Yagize ati “Ni ubwumvikane bwacu twembi, yari amazi igihe tutamubona mu kibuga turumvikana kuko Ngando yari mu bakinnyi bahembwa amafaranga menshi, guhembwa amafaranga nk’ayo utarimo gukina nabyo n’ikibazo ikipe iba ihahombera twumvaga bitworohereza duhita dutandukana.”

Ku wa Gatatu tariki 25 Mutarama 2022, nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryamenyesheje amakipe ko kubera Covid 19 ubu yemerewe kongera abakinnyi batatu ku rutonde rw’abakinnyi 30 asanzwe yemerewe, kandi ko isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi rizasozwa ku wa Gatanu tariki 28 Mutarama 2022, mu gihe kubandikisha bizarangira tariki ya 4 Gashyantare 2022, Kiyovu Sports ikaba ivuga ko mu myanya itandatu bafite kugeza ubu nk’ikipe ishaka igikombe igikeneye kongeramo imbaraga.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight + seven =

Previous Post

Umunyamategeko ukomeye muri Uganda arasaba ko Museveni yerekana Permis yo gutwara imodoka

Next Post

Makuza yashimye uko yahawe Serivisi inoze, bamwe bamusubiza bati “Ni uko ari wowe”

Related Posts

Ubutumwa bwa Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda nyuma y’umusaruro utarishimiwe

Ubutumwa bwa Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda nyuma y’umusaruro utarishimiwe

by radiotv10
17/10/2025
0

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Bizimana Djihad, yagaragaje ko na bo batishimiye umusaruro babonye mu mikino baherutse gukina, ariko ko basezeranya...

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

by radiotv10
17/10/2025
0

Rutahizamu Fall Ngagne wa Rayon Sports wayifashije mu mwaka w'imikino ushize agashimisha abafana bayo, wari umaze amezi 10 mu mvune,...

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
16/10/2025
0

Ikipe ya Police FC iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda imaze gukinwa iminsi itatu, yatandukanye na Muhadjiri Hakizimana wari...

Amahirwe y’Amavubi yo kujya mu cy’Isi birangiye abuze burundu

Nyuma yuko Amavubi yongeye gutenguha Abanyarwanda harakurikiraho iki?

by radiotv10
16/10/2025
0

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, yatangaje ko nyuma yuko Ikipe y’Igihugu itsinzwe imikino ibiri yikurikiranya, hagiye gushakwa uburyo hategurwa...

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

by radiotv10
14/10/2025
0

Manishimwe Djabel wanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda nka Rayon Sports na APR FC yanabereye kapiteni, wari umaze igihe yaragiye...

IZIHERUKA

Ibisobanuro by’umugabo wafatanywe umutwe w’inka yari yibwe ari nzima
MU RWANDA

Ibisobanuro by’umugabo wafatanywe umutwe w’inka yari yibwe ari nzima

by radiotv10
20/10/2025
0

Rusizi: Inyama z’imbeba mu byatsinsuye imirire mibi mu bana bato

Rusizi: Inyama z’imbeba mu byatsinsuye imirire mibi mu bana bato

20/10/2025
BREAKING: Herekanywe ibifite agaciro ka Miliyoni 100Frw byafatiwe mu mukwabu w’ibitujuje ubuziranenge

BREAKING: Herekanywe ibifite agaciro ka Miliyoni 100Frw byafatiwe mu mukwabu w’ibitujuje ubuziranenge

20/10/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Amakuru avugwa mu mirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

20/10/2025
Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku wagaragaye mu bikomeje kwiyongera ku mbuga nkoranyambaga

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku wagaragaye mu bikomeje kwiyongera ku mbuga nkoranyambaga

20/10/2025
Hamenyekanye inzira zakoreshejwe n’Umunya-Somalia wari waratorotse ubutabera akagera mu Rwanda akanahafatirwa

Hamenyekanye inzira zakoreshejwe n’Umunya-Somalia wari waratorotse ubutabera akagera mu Rwanda akanahafatirwa

20/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Makuza yashimye uko yahawe Serivisi inoze, bamwe bamusubiza bati “Ni uko ari wowe”

Makuza yashimye uko yahawe Serivisi inoze, bamwe bamusubiza bati “Ni uko ari wowe”

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibisobanuro by’umugabo wafatanywe umutwe w’inka yari yibwe ari nzima

Rusizi: Inyama z’imbeba mu byatsinsuye imirire mibi mu bana bato

BREAKING: Herekanywe ibifite agaciro ka Miliyoni 100Frw byafatiwe mu mukwabu w’ibitujuje ubuziranenge

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.