Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Leo XIV yasanzwemo kanseri y’ibihaha, nyuma yuko abaganga bamubaze ikibyimba cyari ku gihaha cy’iburyo, mu gikorwa byavuzwe ko cyagenze neza.
Nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Papa, Vatikani kuri uyu wa Kabiri, uyu Mushumba wa Kiliziya Gatulika ufite imyaka 71 y’amavuko yabazwe mu bitaro bya Gemelli biherereye i Roma mu Butaliyani, nyuma yuko abaganga babonye ikibyimba giteye impungenge mu bihaha bye.
Nyuma yo gusuzuma ibizamini by’ibigize iki kibyimba mu gihe cyo kubagwa, abaganga bemeje ko ari lung adenocarcinoma, ubwoko bwa kanseri y’ibihaha.
Papa Leo XIV yamaze amasaha agera kuri atatu mu cyumba cyo kubagiramo, nubwo kubagwa ubwabyo byamaze iminota igera kuri 90′. Vatikani yatangaje ko igikorwa cyagenze uko byari biteganyijwe, nta zindi ngorane zabayeho.
Nyuma yo kubagwa, Papa Leo XIV yakangutse neza, akurikizaho igihe gito cyo gukurikiranwa n’abaganga mbere yo gusubizwa mu cyumba cye.
Amakuru y’iyi kanseri aje nyuma yuko ku Cyumweru Papa Leo XIV atangaje ko abaganga bari bamaze iminsi basanze ikibyimba mu bihaha bye, mu isuzuma yari aherutse gukorerwa.
Icyo gihe yari yatangaje ko icyo kibyimba cyari cyagaragaye hakiri kare kandi kiri ahantu hamwe, ariko ko bitari byatangazwa ku mugaragaro ko ari kanseri.
Biteganyijwe ko Papa Leo XIV azamara hafi icyumweru mu bitaro kugira ngo yitabwaho kandi akire nyuma yo kubagwa.
Nubwo yahuye n’iki kibazo cy’ubuzima, uruzinduko ateganya kugirira muri Amerika y’Amajyepfo mu Ugushyingo 2026 ruracyari kuri gahunda, nk’uko ayo makuru abivuga.

RADIOTV10