Wednesday, October 14, 2026
RW|EN
AMAHANGA

America yategetse Congo ko imikoranire isigaye hagati ya FARDC na FDLR ihagarara vuba na bwangu

America yategetse Congo ko imikoranire isigaye hagati ya FARDC na FDLR ihagarara vuba na bwangu

Leta Zunze Ubumwe za America zasabye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhagarika vuba na bwangu imikoranire iyo ari yo yose isigaye hagati y’ingabo zayo (FARDC) n’umutwe wa FDLR, ndetse iyisaba no gutanga ibisobanuro kuri gahunda iherutse gutangaza yo kuwurandura uyu mutwe, kandi ko bigomba gukomeza.

Ibi byatangajwe n’uhagarariye Amerika mu Kanama k’Umuryango w’Abibumbye Gashinzwe Amahoro n’Umutekano (UNSC), mu ijambo yagejeje kuri iyi nama, aho yasabye kandi Congo gukomeza gushyira mu bikorwa gahunda yo gusenya umutwe wa FDLR no gushyigikira isubizwa mu buzima busanzwe ry’abahoze muri uyu mutwe.

Yagize ati “Imbaraga zo guca intege no gusenya ubushobozi bwa FDLR zigomba gukomeza. Imikoranire iyo ari yo yose isigaye hagati ya FDLR na bamwe mu basirikare ba Congo igomba guhagarara ako kanya.”

Amerika yavuze ko igikorwa cyo gusubiza mu Rwanda abarwanyi barenga 120 ba FDLR n’imiryango yabo, cyafashijwemo n’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri muri Congo (MONUSCO), ari intambwe ifatika mu guhashya uyu mutwe.

Yashimangiye ko gahunda iheruka gutangazwa na Guverinoma ya Congo yo gukomeza gusenya ubushobozi bwa FDLR no gusezerera abarwanyi bayo ishobora kuba intambwe nziza, ariko isaba Kinshasa gusobanura neza uko izashyirwa mu bikorwa no guhita itangira kuyishyira mu bikorwa.

Amerika yasabye ko iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa ku bufatanye na MONUSCO ndetse n’abafatanyabikorwa bo mu karere no ku rwego mpuzamahanga, kugira ngo ibyemezo bifatirwa mu nama bishyirwe mu ngiro bibe ibikorwa bifatika.

Muri iri jambo kandi, Amerika yagaragaje ko amasezerano ya Washington agamije amahoro n’iterambere ari amahirwe akomeye yo kugarura amahoro, umutekano n’iterambere mu burasirazuba bwa Congo no mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Yasabye Congo n’u Rwanda kubahiriza ibyo impande zombi ziyemeje muri ayo masezerano mu buryo bwuzuye kandi bidatinze.

Yanasabye impande zihanganye mu burasirazuba bwa DRC, kubahiriza agahenge, guhagarika ibitero bikoresheje indege zitagira abapilote (drones) bishobora kwangiza byinshi no kwirinda amagambo ashobora gukongeza umwuka mubi.

 

America yasabye AFC/M23 na Congo kurangiza ibiganiro bya Doha

Amerika yashimiye Qatar uruhare ikomeje kugira mu kuyobora ibiganiro by’amahoro, inasaba Guverinoma ya Congo na AFC/M23 yamaze kuba Ihuriro ryiswe Front for the Refoundation of the Nation (FRN), gukoresha intambwe imaze guterwa mu biganiro byabereye mu Busuwisi kugira ngo hasozwe amasezerano asigaye kuganirwaho i Doha.

Yashimye kandi uruhare rw’Ubuhuza bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe buyobowe na Perezida wa Togo, Faure Gnassingbé, ndetse n’uruhare rw’Inama Mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR).

Amerika yavuze ko guhuza izi nzira zose z’ibiganiro, zirimo iza Washington na Doha, ari ingenzi kugira ngo amasezerano yumvikanweho ashyirwe mu bikorwa.

Yanashimye ibikorwa by’itsinda rihuriweho rigenzura iyubahirizwa ry’agahenge, mu bikorwa riherutse gukorera i Minembwe na Masisi, ivuga ko ubu buryo bushobora gufasha impande zihanganye gusuzuma ibirego by’ihohoterwa no gukemura amakimbirane hashingiwe ku bimenyetso.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 2 =