Urukiko rw’Ikirenga rwa Saudi Arabia rwatesheje agaciro igihano cy’urupfu cyari cyakatiwe Anojan Sivarasa, umukozi ukomoka muri Sri Lanka, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutuka idini ya Islam n’Intumwa yayo, Muhammad, abinyujije mu butumwa yashyize kuri Facebook.
Sivarasa, ufite imyaka 27, yari yakatiwe igihano cy’urupfu muri Nzeri uyu mwaka wa 2026, nyuma yuko Urukiko rw’ubujurire muri Arabiya Sawudite rumuhamije icyo cyaha kubera igitekerezo yatanze ku rubuga nkoranyambaga.
Arun Hemachandra, Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’Amahanga wa Sri Lanka, yatangaje ko Urukiko rw’Ikirenga rwa Saudi Arabia rwatesheje agaciro icyo gihano ku wa Gatatu, ashimira inzego n’abanyamategeko bo mu Bihugu byombi uruhare bagize mu gukurikirana iki kibazo.
Iyi dosiye yari yateje impungenge muri Sri Lanka, bituma abayobozi b’icyo Gihugu bakora ibikorwa bya dipolomasi bagamije gusabira Sivarasa imbabazi no kumurinda kwicwa.
Ubutumwa yashyize kuri Facebook bwamuteje ibibazo
Amakuru yatangajwe agaragaza ko ikibazo cyatangiye mu mpera za Kamena 2026, ubwo amashusho y’umusore w’Umuyisilamu atera imigeri imbwa nyuma y’urugendo rw’abasura ahantu hatagatifu mu idini rya Hindu yakwirakwizwaga cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Aya mashusho yateje impaka zishingiye ku madini ku mbuga nkoranyambaga, aho umwe mu bakoresha izo mbuga yaje gutangaza amagambo asuzugura ikigirwamana cyo mu idini rya Hindu.
Mu gusubiza ayo magambo, Sivarasa yanditse ubutumwa mu rurimi rw’Igisamili, na bwo burimo amagambo yatukaga Intumwa Muhammad.
Nubwo yahise asiba ubwo butumwa kandi agashyira hanze amashusho asaba imbabazi, hari umuntu wafashe ifoto y’ubutumwa bwe mbere yuko busibwa, ayereka umukoresha we ndetse n’abayobozi bo muri Arabiya Sawudite. Ibyo byaje gutuma Sivarasa atabwa muri yombi muri Nyakanga 2026.
Urukiko rwari rwaramukatiye imyaka itanu n’ihazabu
Mbere y’uko ahanishwa igihano cy’urupfu, Urukiko Mpanabyaha rwa Al-Ahsa rwari rwarakatiye Sivarasa igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni eshatu z’amariyal ya Saudi Arabia, ahwanye n’amadolari ya Amerika agera ku bihumbi 800.
Faizer Mustafa, umunyapolitiki wo muri Sri Lanka wagize uruhare mu biganiro by’amategeko hagati y’ibihugu byombi kuri iyi dosiye, yemeje ko igihano cy’urupfu cyateshejwe agaciro, ariko avuga ko bagikomeje gusuzuma icyemezo giheruka cy’Urukiko rw’Ikirenga.
Kugeza ubu, ntiharamenyekana niba Sivarasa azongera kuburanishwa cyangwa niba azakomeza gufungwa, ndetse n’igihe ashobora kumara afunzwe.
Umuryango we wari waratangaje ko utigeze wongera kuvugana na we mu buryo butaziguye kuva ku wa 28 Nzeri 2026, ibintu byari byarushijeho kuwutera impungenge.
RADIOTV10