Kumagara kw’iminwa ni ikibazo gikunze kugaragara, abantu benshi bakunze gufata nk’ikidakanganye. Nyamara, gishobora gutera kubangamirwa, kokerwa, gushishuka, gusatagurika no kuva amaraso. Rimwe na rimwe, iminwa ishobora kugira udusebe cyangwa ikababara cyane, cyane cyane iyo umuntu ariye ibiribwa birimo aside, nk’indimu, umunyu mwinshi cyangwa ibirungo bikaze.
Kutanywa amazi ahagije ni imwe mu mpamvu zishobora gutera kumagara kw’iminwa. Icyakora, si yo mpamvu yonyine. Izuba, ubukonje, ubushyuhe n’umwuka udafite ubuhehere buhagije na byo bishobora gutuma iminwa itakaza ubuhehere. Izindi mpamvu zishobora kubitera zirimo kubura vitamine zo mu bwoko bwa B cyangwa ubutare mu mubiri, gukoresha imiti imwe n’imwe, ubwivumbure bw’umubiri ndetse n’ibibazo bifitanye isano n’imikorere ya tiroyide.
Nubwo akenshi kumagara kw’iminwa atari ikibazo gikomeye cy’ubuzima, rimwe na rimwe bishobora guterwa n’indwara z’uruhu, ubwandu cyangwa ubwivumbure ku bicuruzwa n’ibindi bintu bikora ku minwa.
Kurigata iminwa kenshi na byo bishobora gutuma ikibazo kirushaho gukomera. Iyo amacandwe amaze kuma, asiga iminwa yarushijeho kubura ubuhehere. Ibi bituma umuntu yongera kurigata iminwa kugira ngo agabanye kumagara, ariko bikarangira ikibazo gikomeje kugaruka.
Abana n’ingimbi bakunze kurigata iminwa bashobora no kugira ibiheri cyangwa uduheri duto tuzengurutse umunwa.
Mu rwego rwo kwirinda kumagara kw’iminwa, abantu bagirwa inama yo kunywa amazi ahagije buri munsi no gukoresha amavuta yabugenewe yo gusiga ku minwa, atarimo impumuro cyangwa uburyohe byongeweho. Ni byiza kandi kwirinda kurigata, kuruma cyangwa gukurura uruhu rwashishutse ku minwa, kuko bishobora gutuma irushaho kwangirika no kuva amaraso.
Amavuta arimo petroleum jelly, glycerin, ceramide cyangwa dimethicone ashobora gufasha iminwa kugumana ubuhehere no kuyirinda kurushaho kuma. Iyo umuntu agiye hanze, ni byiza gukoresha amavuta arinda iminwa imirasire y’izuba, kugira ngo hirindwe kwangizwa n’imirasire ya ultraviolet.
Ni ngombwa kwita ku bimenyetso bikomeza kugaragara. Iyo iminwa ikomeje gusatagurika, kuva amaraso, kubabara cyane cyangwa ntikire nyuma y’ibyumweru bike umuntu ayitaho neza, ni ngombwa kugana muganga. Muganga ashobora gufasha kumenya impamvu nyamukuru itera icyo kibazo no gutanga ubuvuzi bukwiye.
Brenna AKARABO
RADIOTV10