Umunyarwanda Eric Nshimiye, ufite n’ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangiye kuburanishwa mu rukiko rwo mu Mujyi wa Boston, akurikiranyweho gutanga ubuhamya bw’ibinyoma no guhisha amakuru ajyanye n’uruhare akekwaho kugira muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Al Jazeera, iburanisha ryatangiye ku wa Kabiri, tariki ya 13 Ukwakira 2026, aho ubushinjacyaha bwavuze ko Nshimiye w’imyaka 55 yaba yaragize uruhare mu bitero byagabwe ku Batutsi i Butare, aho yigaga ubuvuzi mu gihe cya Jenoside.
Mu gutangiza iburanisha, umushinjacyaha Christopher Looney yavuze ko Nshimiye akekwaho kugira uruhare mu bwicanyi n’ibikorwa byo gufata ku ngufu byakorewe Abatutsi.
Yagize ati: “Ubwe yagabye ibitero ku Batutsi, anashyikiriza abari bafatanyije Abatutsi kugira ngo bicwe kandi bafatwe ku ngufu.”
Nshimiye yatawe muri yombi muri Werurwe 2024, aho yari atuye muri Leta ya Ohio, nyuma y’uko inzego z’iperereza za Amerika zimushinje gutanga amakuru atari yo ku bikorwa yaba yarakoze mu Rwanda mu gihe cya Jenoside.
Ibyo ashinjwa bifitanye isano kandi n’ubuhamya yatanze mu 2019, mu rubanza rwa Jean Leonard Teganya, wahoze ari mugenzi we mu ishuri ry’ubuvuzi.
Muri urwo rubanza, Nshimiye yari umutangabuhamya ku ruhande rwa Teganya, aho yavuze ko bombi batagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yanahakanye ko yari umuyoboke w’ishyaka MRND n’umutwe w’Interahamwe, wagize uruhare rukomeye mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu 1994.
Ku wa 5 Mata 2019, Teganya yahamijwe n’urukiko ibyaha bibiri by’uburiganya mu bijyanye no gusaba ubuhungiro muri Amerika n’ibyaha bitatu byo kubeshya ari mu ndahiro.
Ubushinjacyaha bwa Amerika buvuga ko ubuhamya Nshimiye yatanze muri urwo rubanza butari ukuri, bukamushinja kuba yarahishe nkana amakuru ajyanye n’ibikorwa akekwaho kugira uruhare muri Jenoside.
Mu rubanza rwe, Nshimiye akurikiranyweho ibyaha birimo gutanga ubuhamya bw’ibinyoma, kubangamira ubutabera no guhisha amakuru y’ingenzi inzego za Leta.
Ubushinjacyaha bwateganyaga kugeza imbere y’urukiko abatangabuhamya barenga 12, abenshi muri bo bakaba baraturutse mu Rwanda.
Nk’uko Al Jazeera yabitangaje, bamwe muri abo batangabuhamya bavuga ko babonye Nshimiye yitabira ibikorwa bya politiki mbere ya Jenoside, mu gihe abandi bamushinja kugira uruhare mu bitero byagabwe ku Batutsi i Butare.
Icyakora, Nshimiye yahakanye ibyo ashinjwa, mu gihe abamwunganira mu mategeko bashidikanya ku bwizerwe bw’ubuhamya ubushinjacyaha bushingiraho.
Abamwunganira bavuga ko ibirego bimushinjwa ahanini bishingiye ku buhamya bw’abantu bavuga ibyabaye mu myaka irenga 30 ishize.
Bavuga ko bamwe mu batangabuhamya bamenye Nshimiye nyuma yo kwerekwa ifoto ye inshuro nyinshi, mu gihe abandi ngo bagiye batanga ubuhamya butandukanye mu manza zijyanye na Jenoside.
Umwe mu bamwunganira, Kurt Kerns, yanibajije impamvu ibyo birego byatangiye kugaragara nyuma y’imyaka myinshi Jenoside ibaye.
Kerns yavuze ko Nshimiye atigeze ashyirwa mu majwi mu manza zaburanishijwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda cyangwa mu nkiko Gacaca.
Ku ruhande rwe, Nshimiye yavuze ko yari yaragiye i Kigali mu kiruhuko mbere y’uko Jenoside itangira, ariko ko atashoboye gusubira i Butare kubera umutekano wari umaze kuzamba.
Avuga ko nyuma yaje guhunga u Rwanda, akajya gutura muri Amerika nk’impunzi, aho yaje kubona ubwenegihugu.
Abo mu muryango we na bo bahakanye ibyo ashinjwa, bavuga ko kuba umuntu ari Umuhutu bidahagije kugira ngo yemezweho uruhare muri Jenoside.
Nshimiye yakomeje gufungwa kuva yatabwa muri yombi mu 2024, akaba yari agifungiye muri Amerika ubwo urubanza rwe rwatangiraga.
Nubwo ubushinjacyaha bumushinja kuba yaragize uruhare mu bikorwa bya Jenoside, ibyaha akurikiranyweho muri uru rubanza ni ibyo gutanga ubuhamya bw’ibinyoma, kubangamira ubutabera no guhisha amakuru y’ingenzi inzego za Amerika.
Mu gihe yaba ahamwe n’ibyo byaha, ashobora guhanishwa igifungo, ndetse hakaba hashobora gutangira izindi nzira z’amategeko zigamije kumwambura ubwenegihugu bwa Amerika.
Biteganyijwe ko iburanisha rikomeza humvwa abatangabuhamya, mu gihe ubushinjacyaha n’abunganira Nshimiye bazakomeza kugeza ku rukiko ibimenyetso n’ingingo zishyigikira impande zombi.
Elie GATETE
RADIOTV10