Wednesday, October 14, 2026
RW|EN
MU RWANDA

I Kigali havumbuwe akabari kacuruzaga inzoga z’ibyuma zaciwe mu Rwanda

I Kigali havumbuwe akabari kacuruzaga inzoga z’ibyuma zaciwe mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umuyobozi w’akabari ko mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, nyuma yo gusanga gacuruza inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nk’ibyuma zaciwe mu Rwanda, kanasanzwemo ubwoko butandukanye bwazo.

Ako kabari kitwa Moon Life gaherereye mu Kagari ka Nyabugogo, mu Murenge wa Muhima, mu Karere ka Nyarugenge. Polisi ivuga ko nyuma yo kugasaka, yahasanze inzoga z’ibyuma z’ubwoko butandukanye zakomeje gucuruzwa mu buryo butemewe.

Mu nzoga zahafatiwe harimo amacupa 28 ya Konyagi, 26 ya K Vant, atatu ya Bazoka, 16 ya Kiwingu, atandatu ya Gilbey’s, atanu ya Bond Seven na 16 ya Indiko Gin.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellaris, yavuze ko hafashwe umuyobozi w’ako kabari w’imyaka 27, ubu ufungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhima. Inzoga zose zafashwe zamenwe.

Iri fatwa rije rikurikira irindi ryabaye hagati ya tariki ya 10 na 11 Ukwakira 2026, ubwo Polisi yafataga ububiko bw’inzoga z’inkorano mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Kabuga, Umurenge wa Rusororo, mu Karere ka Gasabo.

Muri ubwo bubiko hafatiwe amakarito 192 y’inzoga z’inkorano, arimo 35 ya Kiwingu, 39 ya King Vodka, atanu ya Rabiant na 18 ya GS Run, hiyongereyeho izindi nzoga zitandukanye.

Polisi yatangaje ko izo nzoga zamennye, mu gihe nyir’ububiko yahise atoroka, akaba agishakishwa.

Nanone kandi tariki 04 Ukwakira 2026, mu Murenge wa Rusororo, mu Karere ka Gasabo, hafashwe umugabo wari ufite iduka mu gace ka Mugahoromani, mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Kabuga, acururizagamo inzoga z’amoko atandukanye zari zarakuwe ku isoko.

Uyu mugabo na we yahise atoroka, ariko Polisi ivuga ko igikomeje kumushakisha.

CIP Gahonzire Wellaris yavuze ko kuba inzoga z’ibyuma zikomeje gufatirwa mu bacuruzi bigaragaza ko hari izitarabasha gukurwa mu baturage, nubwo zari zaraciwe ku isoko.

Yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru ku bantu bakomeje kuzigurisha mu ibanga, anaburira abantu kwirinda kuzinywa kuko zishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight + eighteen =