Thursday, October 15, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Icyatumye Urukiko ruca amande y’ibihumbi 200Frw Ishimwe Vestine mu rubanza yarezwemo n’umugabo we Ouedraogo

Icyatumye Urukiko ruca amande y’ibihumbi 200Frw Ishimwe Vestine mu rubanza yarezwemo n’umugabo we Ouedraogo

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaciye Ishimwe Vestine amande y’ibihumbi 200 Frw, nyuma yo gusubika urubanza aregwamo n’umugabo we Idrissa Ouedraogo, kubera ko inyandiko y’ivuka ry’umwana ugomba gukorerwa isuzuma rya ADN itari yashyizwe muri sisitemu nyamara byaremeranyijweho, bigafatwa nk’impamvu yo gutinza nkana urubanza.

Iki cyemezo cyafashwe kuri uyu wa Gatatu, tariki 14 Ukwakira 2026, ubwo Urukiko rwagombaga gusubukura uru rubanza Idrissa Ouedraogo yarezemo umugore we Ishimwe Vestine asaba kugira uburenganzira ku mwana bivugwa ko babyaranye, ndetse hakabanza gukorwa isuzuma ry’ibimenyetso ndangasano DNA.

Urubanza kandi rwagombaga gusomwa tariki 07 Ukwakira 2026, na bwo rwarasubitswe nyuma yuko Vestine n’umunyamategeko we bashyize bitunguranye inyandiko yemera ko umwana azasuzumwa mu ikoranabuhanga rinyuzwamo ibiburanwaho byose n’ibimenyetso rizwi IECMS (Integrated Electronic Case Management System).

Nanone kandi bemeye kuzatanga inyandiko y’ivuka y’umwana(Acte de naissance), kugira ngo hazatangire inzira zo gukoresha ibizamini bya DNA.

Gusa kuri uyu wa Gatatu ubwo uru RUbanza rwagombaga gusubukurwa, iyi nyandiko yari itarashyirwa mu ikoranabuhanga, mu gihe itegeko riteganya ko ibiburanwaho byose bishyirwamo mbere y’iburanisha.

Iburanisha ryari riteganyijwe gutangira saa Yine za mu gitondo, gusa ayo masaha yageze umwunganizi wa Ishimwe Vestine ataragera ku rukiko. Abanyamakuru bari baje gukurikirana uru rubanza babanje kumenyeshwa ko rwimuriwe saa Tanu n’igice, ariko na bwo igihe kigeze babwirwa ko rwasubitswe rukimurirwa saa Cyenda.

Icyakora, saa Cyenda na zo zageze umwunganizi wa Ishimwe atarahagera, bituma abanyamakuru bakomeza gutegereza. Uyu munyamategeko yageze ku rukiko ahagana saa Kumi, ahita yinjira mu cyumba cy’iburanisha kugira ngo urubanza rutangire.

Nyuma y’uko urukiko rutangiye gusuzuma imyirondoro y’ababuranyi no kugaragaza aho urubanza rugeze, haje kugaragara indi mbogamizi: muri sisitemu ikoreshwa n’inkiko, izwi nka IECMS, nta nyandiko y’ivuka ry’umwana (Acte de naissance) yari yashyizwemo.

Umucamanza yasobanuye ko kutinjiza inyandiko y’ivuka ry’uwo mwana muri sisitemu byatumye urubanza rudakomeza uko byari biteganyijwe, bityo afata icyemezo cyo guca Ishimwe Vestine ihazabu ya 200.000 Frw, abifata nk’igikorwa cyatumye iburanisha ritinda.

Urubanza rwahise rusubikwa, rushyirwa ku wa 21 Ukwakira 2026, saa tanu za mu gitondo, n’ubundi ku Rukiko rw’Ibanze rwa kicukiro.

 

Ouedraogo arasaba ko hakorwa isuzuma rya AND

Iri rubanza ryatangiye nyuma y’uko Idrissa Ouedraogo aregeye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ku wa 17 Nzeri 2026, asaba ko Ishimwe Vestine ategekwa kumwereka umwana avuga ko babyaranye, hagakorwa isuzuma rya ADN kugira ngo hamenyekane niba koko ari we se.

Ouedraogo avuga ko kuva uwo mwana yavuka atarigeze amubona, nubwo yakomeje gusaba ko amwerekwa.

Iki kirego yagitanze nyuma y’uko Ishimwe Vestine yari yaramaze kurega asaba ko batandukana burundu. Mu byo ashingiraho, yavuze ko yashenguwe n’ibibazo byavutse amaze kumenya ko Ouedraogo afite abandi bagore.

Ku ruhande rwe, Ouedraogo ahakana ibyo ashinjwa n’umugore we, avuga ko ibibazo ashingiraho asaba ubutane bitigeze bibaho.

Urubanza rwabo rukomeje kuburanishwa mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, mu gihe hategerejwe ko ibyangombwa bikenewe mu isuzuma rya ADN bitangwa kugira ngo urukiko rukomeze gusuzuma ikirego kijyanye n’umwana.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one + 7 =