Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yatumije inama y’Akanama Gakuru k’Ingabo n’Umutekano, igamije gusuzuma uko umutekano wifashe mu Gihugu hose, nyuma y’itangazwa ry’umutwe mushya wa politiki n’igisirikare uyobowe n’uwahoze ari Perezida Joseph Kabila, aho yatanze amabwiriza igisirikare kuzuza neza inshingano.
Iyi nama yabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki 14 Ukwakira 2026, mu nyubako ya Cité de l’Union Africaine i Kinshasa, iyoborwa na Perezida Tshisekedi, ari na we Mugaba w’Ikirenga w’Ingabo za DRC.
Nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, iyi nama yari igamije gusuzuma uko umutekano uhagaze mu bice bitandukanye by’Igihugu, harebwa n’imikorere y’ingabo n’izindi nzego zishinzwe umutekano.
Yitabiriwe na Minisitiri w’Intebe, Visi Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ingabo n’Abahoze ku Rugamba, ndetse n’abayobozi bakuru b’inzego z’ingabo n’iz’umutekano.
Mu biganiro byayo, Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDC (FARDC) yagejeje ku bitabiriye inama isesengura ry’uko ibikorwa bya gisirikare bihagaze, anagaragaza uko imitwe y’ingabo ikorera mu bice bitandukanye by’Igihugu ihagaze.
Perezidansi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko “Nyuma y’iyi nama y’ingenzi, Umuvugizi w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), General Sylvain Ekenge, yatangaje ko mu gihe hatangwaga isesengura ry’uko umutekano uhagaze, Perezida wa Repubulika, nk’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo, yahaye amabwiriza asobanutse Ingabo za DRC n’inzego z’umutekano, agamije kuzifasha gusohoza neza inshingano zo kurinda ubusugire bw’ubutaka bw’Igihugu, kurengera abaturage b’abasivili no kurinda imitungo yabo.”

Nubwo itangazo ry’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ritagaragaje ko iyi nama yahujwe mu buryo butaziguye n’itangazwa ry’umutwe mushya uyobowe na Joseph Kabila wasimbuwe na Tshisekedi, yabaye nyuma y’iminsi ibiri gusa hatangijwe uyu mutwe wasimbuye Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi buriho muri Congo.
Uyu mutwe ukuriwe na Kabila, akaba yungirijwe n’abari basanzwe ari abayobozi ba AFC/M23, nka Corneille Nangaa, Betrand Bisimwa ndetse na Maj Gen Sultani Makenga wanakomeje guhabwa inshingano zo kuba Umugaba Mukuru wa ARC.
Mu ntego z’uyu mutwe, harimo gusubiza ku murongo Igihugu cya DRC, uvuga ko cyazambijwe n’imiyoborere idashoboye y’ubutegetsi buriho, binyuze mu nzira zose zishoboka zirimo n’iza gisirikare.

RADIOTV10