Thursday, October 15, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Perezida wa Afurika y’Epfo yashimiye Kagame n’u Rwanda ku bwo gutoranywa kuzakira Africa Grand Prix

Perezida wa Afurika y’Epfo yashimiye Kagame n’u Rwanda ku bwo gutoranywa kuzakira Africa Grand Prix

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yashimiye Perezida Paul Kagame n’Abanyarwanda nyuma yuko u Rwanda rutoranyijwe kuzakinirwamo isiganwa ry’imodoka Formula 1 African Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10, avuga ko ari ishema ku Mugabane wa Afurika wose.

Ni nyuma yuko hatangajwe ko u Rwanda na Formula 1, basinyanye amasezerano azatuma kuva muri 2030 iki Gihugu kizakira iri rushanwa mu gihe cy’imyaka 10 rizajya rikinirwa mu Karere ka Bugesera.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Ramaphosa yavuze ko mu izina rya Guverinoma n’abaturage ba Afurika y’Epfo, yishimiye intambwe u Rwanda rwateye yo guhabwa aya masezerano yo kwakira iri rushanwa rikomeye ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati “Mu izina rya Guverinoma n’abaturage ba Afurika y’Epfo, ndashimira byimazeyo Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda ku bwo kubona amasezerano y’imyaka 10 yo kwakira isiganwa rya Formula 1 African Grand Prix.”

Ramaphosa yavuze ko Afurika y’Epfo yifatanyije n’u Rwanda mu byishimo byo gutegura kwakira iri rushanwa, avuga ko rizatuma uyu mugabane ugaragaza ubushobozi bwawo mu kwakira ibikorwa bikomeye bikurikirwa n’isi yose.

Yongeyeho ko kuba u Rwanda rwarahawe aya masezerano ari ikimenyetso cy’ubushobozi bw’Abanyarwanda n’ubwa Afurika muri rusange.

Perezida wa Afurika y’Epfo yanagaragaje ko igihugu cye gifite ubunararibonye mu kwakira amarushanwa akomeye, kuko ari cyo cyakiriye isiganwa rya mbere rya Grand Prix ryabereye ku butaka bwa Afurika mu 1993, ndetse kikaba cyarateguye n’ibindi bikorwa mpuzamahanga bikomeye.

Yavuze ko Afurika y’Epfo yiteguye gufasha u Rwanda mu gihe ruzaba ruyisabye ubufasha mu myiteguro no mu kwakira iri rushanwa.

Ati “Afurika y’Epfo izishimira gutanga ubufasha ubwo ari bwo bwose twasabwa gusangiza u Rwanda.”

Ramaphosa kandi yashimangiye ko African Grand Prix iziyongera ku bindi bikorwa mpuzamahanga bikomeye u Rwanda rumaze kumenyekana mu kwakira, birimo isiganwa ry’amagare rya Tour du Rwanda ryemewe n’Impuzamashyirahamwe y’Amagare ku Isi (UCI).

Yasoje ubutumwa bwe ashimira u Rwanda, avuga ko rufite amahirwe yo gutuma Afurika yose iterwa ishema n’iri rushanwa no kugeza siporo y’amamodoka ku rwego rwo hejuru.

Yagize ati “Turashimira u Rwanda. Muri mu mwanya mwiza wo gutuma Afurika yose iterwa ishema no kugeza siporo y’amamodoka ku rwego rushya.”

Nyuma yuko kandi hatangajwe ariya masezerano azatuma u Rwanda rwakira iri rushanwa, hahise hanatangazwa ko hakurikiyeho imyiteguro, irimo kubaka umuhanda n’ibindi bikorwa remezo bizatuma iri rushanwa rikinwa, hahita hanamurikwa igishushanyo mbonera cy’inzira izajya ikinirwamo iri siganwa.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + 9 =