General Sylvain Ekenge wigeze kuvuga imvugo yuzuye ingengabitekerezo ya Jenoside yo kwibasira Abatutsi, bigatuma anamburwa inshingano zo kuba Umuvugizi w’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yongeye kugaragara ku mugaragaro muri izi nshingano asoma amabwiriza yatanzwe na Perezida Tshisekedi.
General Sylvain Ekenge yari umwe mu basirikare bakuru bitabiriye Inama y’igitaraganya yatumijwe na Perezida Felix Tshisekedi y’Akanama Gakuru k’Ingabo n’Umutekano muri DRC, aho yanagaragaye asoma itangazo rya bimwe mu byavuye muri iyi nama.
Nyuma y’iyi Nama, General Ekenge agaragiwe n’abandi basirikare bakuru muri FARDC, yagaragaye asoma iryo tangazo, avugamo ko “Inama yafashe icyemezo cyo guha Ingabo z’Igihugu n’inzego z’umutekano amabwiriza yo kuzuza neza inshingano zabo zo kurinda ubusugire n’umutekano w’Igihugu cyacu, no kurinda abaturage ndetse n’imitungo yabo.”
Uyu musirikare yasomye iri tangazo nyuma y’igihe gito asubijwe rwihishwa mu nshingano zo kuba Umuvugizi wa FARDC yari yakuwemo mu mpera z’umwaka ushize, mu kwezi k’Ukuboza, nyuma yo kuvugira ku Gitangazamakuru cya Leta ya Congo, ijambo rutwitsi.
Icyo gihe uyu musirikare wari wakuweho na Perezida Felix Tshisekedi, yafashe iki cyemezo nyuma y’iminsi ibiri gusa avuze amagambo yibasira Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, aho yari yavuze ko ngo “gushaka umugore w’Umututsikazi muri iki gihe, bisaba kwitonda.”
Isubizwaho rye, ryamaganiwe kure na benshi kubera ijambo ryuzuye ivanguramoko yatangaje, aho kubihanirwa ngo agezwe imbere y’Ubutabera ahubwo akaba yarongeye guhembwa agasubizwa mu nshingano.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe uri mu bari bamaganiye kure imvugo yatangajwe na General Ekenge umwaka ushize, yari aherutse kugaragaza impungenge zikwiye kubaho nyuma yuko asubijwe ku mwanya w’Umuvugizi wa FARDC.
Minisitiri Nduhungirehe nyuma yo kumenya amakuru ko Gen Ekenge yasubijwe muri izi nshingano, yatangaje ko ibyakozwe na Leta ya Congo “ari ukwemeza ko hagikenewe imvungo z’urwango rugirirwa Abanyekongo b’Abatutsi n’ingengabitekerezo ya Jenoside muri RDC atari ibikorwa by’abantu bacye mu gisirikare cyangwa muri Guverinoma, ahubwo ko ari umushinga wa politiki wimakajwe na Leta.”
Nduhungirehe kandi yakunze kugaragaza impungenge zo kuba abantu nka bariya bo mu nzego za gisirikare n’iza politiki, baba bagaragaye mu bikorwa nk’ibi by’ingengabitekerezo muri Congo, batagezwa imbere y’ubutabera, ibintu bigaragaza ko ubutegetsi bw’iki Gihugu buba bubari inyuma bunabishyigikiye.
RADIOTV10