Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwakatiye Frère Musanganya Simweragi Christophe, wari umuyobozi w’ishuri rya G.S Kabgayi B, igifungo cy’imyaka itatu n’amezi atandatu n’ihazabu ya 774.102 Frw, nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo kunyereza umutungo wa Leta no gukoresha inyandiko zitavuga ukuri.
Icyemezo cy’urukiko cyo ku wa 15 Ukwakira 2026 kigaragaza ko Frère Musanganya ategetswe kandi gusubiza mu isanduku ya Leta amafaranga 1.032.000 Frw, urukiko rwemeje ko yanyereje. Uyu mufurere asanzwe afungiye mu Igororero rya Muhanga.
Urubanza rwatangiye gukurikiranwa mu Ugushyingo 2025, ubwo Akarere ka Muhanga kagezaga ikirego ku bugenzacyaha, kavuga ko hari umutungo wa Leta wanyerejwe mu ishuri rya G.S Kabgayi B, hashingiwe ku bugenzuzi bwari bwakozwe.
Muri icyo gihe, inzego z’ubugenzacyaha zataye muri yombi Frère Musanganya na Sifa Marie Louise, wari umucungamutungo w’iryo shuri. Iperereza ryanakorewe abandi bakozi bari bashinzwe akanama k’amasoko.
Ku wa 16 Nzeri 2026, Ubushinjacyaha bwabareze mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, bubakurikiranyeho ibyaha birimo guhimba cyangwa guhindura inyandiko, gukoresha inyandiko mpimbano, kunyereza umutungo no gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Abaregwa bose bahakanaga ibyaha bashinjwaga, bagasaba urukiko kubagirwa abere.
Sifa Marie Louise na we yakatiwe igifungo
Mu bandi baregwa, urukiko rwahamije Sifa Marie Louise icyaha cyo kunyereza umutungo, rumukatira igifungo cy’imyaka itatu n’amezi atandatu n’ihazabu ya 673.875 Frw.
Sifa, usanzwe afungiye mu Igororero rya Nyamagabe, yategetswe gusubiza mu isanduku ya Leta amafaranga 898.500 Frw, urukiko rwemeje ko yanyereje.
Icyakora, urukiko rwagize abere ku cyaha cyo gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko Nzakamwita Bertin, Utamuriza Marie Solange, Nyampinga Valentine, Ayabagabo Benoît, Muhimpundu Marie Chantal, Nirere Marie Gorette na Mitindo Gaeta. Aba bari baburanye badafunze.
Urukiko kandi rwemeje ko Frère Musanganya na Sifa Marie Louise basonewe amagarama y’urubanza, bitewe n’uko baburanye bafunze.
Icyemezo cy’urukiko cyibutsa ko umuntu utanyuzwe n’urubanza afite uburenganzira bwo kujurira mu gihe cy’iminsi 30 uhereye igihe rusomewe.
RADIOTV10