Friday, October 16, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Min.Nduhungirehe yibukije mugenzi we wa Congo icyo yagakwiye kwitaho aho kwivanga mu mahirwe y’u Rwanda

Min.Nduhungirehe yibukije mugenzi we wa Congo icyo yagakwiye kwitaho aho kwivanga mu mahirwe y’u Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yasubije mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Thérèse Kayikwamba Wagner, wanenze amasezerano u Rwanda rwagiranye na Formula 1 yo kwakira isiganwa rya African Grand Prix, amwibutsa ko yagakwiye kwita ku iperereza rikomeje gukorwa mu Bubiligi ku birego bireba bamwe mu bagize umuryango wa Perezida Félix Tshisekedi.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Nduhungirehe yavuze ko Minisitiri Kayikwamba akwiriye guhangayikishwa n’iperereza riri gukorwa ku byaha bikekwa byo kunyereza amafaranga no gusahura umutungo kamere w’amabuye y’agaciro yo mu gace ka Katanga, aho kwivanga mu bikorwa by’iterambere by’Ibihugu by’abaturanyi.

Yagize ati “Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DRC yagakwiye guhangayikishwa n’iperereza rikomeje gukorwa mu Bubiligi ku birego byo kunyereza amafaranga no gusahura umutungo kamere w’amabuye y’agaciro yo muri Katanga, bikekwa ko byakozwe na Perezida Tshisekedi n’umuryango we, aho guhangayikishwa n’inkuru z’intsinzi z’Ibihugu bituranye na bo.”

Ibi Minisitiri Nduhungirehe yabivuze nyuma yuko mugenzi we wa Congo anenze icyemezo cya Formula 1 cyo kugirana n’u Rwanda amasezerano y’imyaka 10 yo kwakira isiganwa rya African Grand Prix.

Mu nkuru yatangajwe na Aljazeera, Kayikwamba yavuze ko gukorera iri siganwa mu Rwanda ngo byaba ari ukugaragaza neza ubuyobozi bw’u Rwanda, nyamara ngo budabikwiye, mu gihe ahubwo iki cyemezo cyo guha iki Gihugu kwakira iri rushanwa, bishingiye ku miyoborere myiza cyacyo, n’abayobozi bakuru bacyo bareba kure.

Uyu ukuriye Dipolomasi ya Congo kandi yanahishuye ko n’ubundi yari yinjiye mu mugambi wo gusopanyiriza u Rwanda ngo rutazakira iri siganwa.

Yagize ati “Muri Gashyantare 2025, naburiye Stefano Domenicali n’abayobozi ba F1 ko kwemerera u Rwanda kwakira isiganwa rya Grand Prix byaba ari icyemezo kidakwiye mu rwego rw’imyitwarire.”

Uyu munyapolitiki wumvikana ko yagiye asebya ubuyobozi bw’u Rwanda n’abayobozi bakuru barwo, yagaragaje ko yitwaje kugenda abeshya ko u Rwanda rwagize uruhare mu bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa DRC.

 

Iperereza rikomeje mu Bubiligi

Ibi bibaye mu gihe abashinjacyaha bo mu Bubiligi bakomeje iperereza ku birego byo kunyereza amafaranga, nyuma y’uko mu 2025 hatanzwe ikirego cyavugaga ko hari abantu bagize uruhare mu bikorwa byo gukoresha umutungo w’amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kunyereza amafaranga akomoka kuri wo.

Mu rwego rw’iryo perereza, inzego z’ubutabera mu Bubiligi zasatse ingo n’indi mitungo iherereye i Bruxelles no mu ntara za Flemish Brabant na Walloon Brabant. Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru wa Leta y’u Bubiligi byemeje ko iryo saka ryabaye, ariko byanga gutangaza amazina y’abantu cyangwa ahantu hasatswe, bivuga ko iperereza rikiri mu ibanga kandi ko abarebwa na ryo bagomba gufatwa nk’abere kugeza igihe urukiko rwemeje ibinyuranye n’ibyo.

Abanyamategeko bahagarariye imiryango yo muri Katanga n’abahoze ari abayobozi b’ikigo cya Leta cya DRC gicukura amabuye y’agaciro, Gécamines, bavuze ko ikirego cyatanzwe kivugamo bamwe mu bagize umuryango wa Perezida Tshisekedi n’abandi bantu ba hafi ye.

Iki kirego kirimo ibirego by’uko abo bantu bakekwaho kugira uruhare mu gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kunyereza amafaranga akomoka ku mabuye y’agaciro yo mu Ntara za Haut-Katanga na Lualaba.

Gusa, abashinjacyaha bo mu Bubiligi ntibaratangaza ko Perezida Félix Tshisekedi ubwe ari mu bantu barebwa n’iri perereza. Nta muntu uratangazwa ko yafashwe cyangwa aregwa mu rukiko muri iri perereza, kandi ibirego byavuzwe ntibirahamywa n’urukiko.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen + 17 =