Friday, October 16, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Perezidansi ya Congo yahaye itegeko abakozi bayo ribabuza kuvugana na Ambasade y’u Bubiligi

Perezidansi ya Congo yahaye itegeko abakozi bayo ribabuza kuvugana na Ambasade y’u Bubiligi

Ibiro bya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, byasohoye itangazo ribuza abakozi bo mu biro bye kugirana ibiganiro cyangwa imikoranire iyo ari yo yose na Ambasade y’u Bubiligi i Kinshasa, mu cyemezo gishobora gutera kwibaza ku mubano w’Ibihugu byombi.

Iri tegeko ryashyizwe mu itangazo ryaturutse mu biro bya Perezida, ryashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Ibiro bye, Anthony Nkinzo Kamole, ku wa 15 Ukwakira 2026, rikaba rigomba gukurikizwa kugeza igihe hazatangiwe andi mabwiriza.

Iryo tangazo risaba abagize ibiro bya Perezida, mu gihe bari mu kazi kabo, kwirinda kugirana imikoranire na Ambasade y’u Bubiligi muri DRC, yaba iy’ako kanya cyangwa inyujijwe ku bandi bantu, ndetse n’abadipolomate n’abandi bakozi b’iyo ambasade.

Rivuga ko mu gihe habayeho impamvu yumvikana isaba ko habaho itumanaho cyangwa indi mikoranire n’iyo ambasade, bigomba kubanza kwemezwa kandi bikanyuzwa gusa muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, hakurikijwe amabwiriza agenga dipolomasi.

Abarebwa n’iri tegeko barimo abayobozi bungirije b’ibiro bya Perezida, abajyanama bihariye, abahuzabikorwa b’inzego zihariye, abajyanama bakuru n’abayobozi b’inzego zishinzwe ibikorwa bwite by’Umukuru w’Igihugu.

Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida yanaburiye abazica aya mabwiriza, avuga ko bashobora gufatirwa ibihano bijyanye n’amategeko agenga abakozi n’imyitwarire yabo mu kazi.

 

Impamvu y’icyemezo ntiratangazwa

Nubwo iri tangazo ryashyizwe hanze, ntirisobanura impamvu yatumye hafatwa icyemezo cyo guhagarika imikoranire hagati y’abakozi bo mu biro bya Perezida wa DRC na Ambasade y’u Bubiligi.

Icyakora, amakuru yatangajwe n’itangazamakuru ryo muri DRC avuga ko hari isoko y’amakuru yo mu nzego z’imbere mu Gihugu yavuze ko iki cyemezo kidafitanye isano n’iperereza n’umukwabu wo gusaka bivugwa ko byakorewe mu Bubiligi ku mitungo ijyanye na bamwe mu bagize umuryango wa Perezida Tshisekedi.

Icyo gisobanuro ariko ntikigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono na Anthony Nkinzo Kamole.

Iri tegeko rije mu gihe mu Bubiligi hakomeje kuvugwa iperereza ku birego byo kunyereza amafaranga n’ibikorwa bikekwa ko byaba bifitanye isano n’umutungo w’amabuye y’agaciro yo muri DRC. Icyakora, kugeza ubu nta gihamya yatangajwe yemeza ko icyemezo cyo guhagarika imikoranire na Ambasade gifitanye isano n’iryo perereza.

Nubwo itangazo ritavuga ko umubano w’ibihugu byombi wahungabanye, amabwiriza abuza abakozi bo mu biro bya Perezida kugirana imikoranire n’abahagarariye u Bubiligi ashobora gutuma hibazwa ku cyerekezo cy’imibanire ya dipolomasi hagati ya Kinshasa na Bruxelles mu minsi iri imbere.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × one =