Friday, October 16, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Inkuru y’akababaro: Umuhanzikazi w’umunyabigwi mu Rwanda Nyiranyamibwa Suzanne yitabye Imana

Inkuru y’akababaro: Umuhanzikazi w’umunyabigwi mu Rwanda Nyiranyamibwa Suzanne yitabye Imana

P

Umuhanzikazi w’umunyabigwi mu muziki nyarwanda, Nyiranyamibwa Suzanne wamenyekanye mu ndirimbo zo hambere zikundwa na benshi, yitabye Imana.

Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Inyarwanda kibanda ku makuru y’imyidagaduro, avuga ko Nyiranyamibwa Suzanne wamenyanye nka Nyiramariza, yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Ukwakira 2026 azize uburwayi.

Nyiramariza yari umwe mu bahanzi b’igitsinagore bagize uruhare mu guteza imbere umuziki nyarwanda, aho yakoze indirimbo zakomeje kumenyekanisha izina rye ndetse zikagira uruhare mu rugendo rw’umuziki w’u Rwanda.

Mu bihangano byamuranze harimo ‘Ese mbaze’, ‘Ndavunyisha’, ‘Nkumbuye iwacu’, ‘Nimuberwe bakobwa’, ‘Ituze’ na ‘Telefone’, n’izindi ndirimbo zagiye zikundwa n’abakunzi b’umuziki.

Nyiranyamibwa yari agiye kuzuza imyaka icumi (10) agarutse mu Rwanda rwamwibarutse nyuma yo kuva mu Bubiligi, aho yaje i Kigali mu mpera za 2016.

Yaje gutura mu Rwanda amaze igihe kinini aba hanze yarwo, dore ko yavuye muri iki Gihugu mu mwaka w’1973 ubwo icyo gihe hari itotezwa ryakorerwaga igice kimwe cy’Abanyarwanda, akabanza kujya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na ho yaje kuva ahamaze imyaka 16 ari bwo yahitaga yerecyeza mu Bubiligi.

Mu mpera za 2016 ubwo yagarukaga mu Rwanda nyuma y’imyaka 40, yavuze ko yari yaje kuko yari amaze kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, ndetse n’abana be bakaba bari bamaze kuba bakuru.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one + ten =