Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yashimiye Perezida Paul Kagame n’u Rwanda ku bwo kuba rugiye kwakira isiganwa ry’imodoka Formula 1, rizaba rigarutse ku Mugabane wa Afurika nyuma y’imyaka 33.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, General Muhoozi yashimiye Perezida Kagame n’u Rwanda ku ruhare bagize mu gutuma iri siganwa rikomeye ku isi ryongera kugaruka muri Afurika, nyuma yuko mu ntangiro z’iki cyumweru, hatangajwe ko u Rwanda rwagiranye amasezerano yo kuzakira Formula 1 African Grand Prix guhera muri 2030.
General Muhoozi yagize ati “Ndashimira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame n’u Rwanda kuba Formula 1 igiye kongera kugaruka ku Mugabane wa Afurika nyuma y’imyaka 33.”
Ubu butumwa bwa General Muhoozi buje nyuma y’ubwo abandi Bayobozi bo muri Afurika, barimo Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, na Hakainde Hichilema wa Zambia, na bo bashimiye Perezida Kagame n’u Rwanda kuri iyi ntambwe bateye.
Mu butumwa batanze ku munsi umwe, hirya y’ejo hashize, ku wa Kane tariki 15 Ukwakira, aba Bakuru b’Ibihugu bagaragarije mugenzi wabo Perezida Paul Kagame ibyishimo bagize nyuma yuko u Rwanda rugeze kuri iyi ntambwe yo kuzakira ririya siganwa mu gihe cy’imyaka 10.
Aba banyacyubahiro bavuze ko uretse kuba ari intsinsi n’ishema ku Rwanda, runabisangiye n’ibindi Bihugu byo ku Mugabane wa Afurika, ndetse mugenzi wabo Perezida Kagame na we abashimira, ndetse abizeza ko u Rwanda rwiteguye kuzafatanya n’ibindi Bihugu mu gutegura no kuzagira ngo iri siganwa rizagende neza.
U Rwanda rwamaze gutangaza ko ruzakira isiganwa rya Formula 1 mu ntangiriro z’imyaka ya 2030, rikazabera mu karere ka Bugesera, mu bilometero hafi 40 uvuye mu Mujyi wa Kigali.
Kugaruka kwa Formula 1 muri Afurika bifatwa nk’amahirwe yo kuzamura izina ry’umugabane ku rwego mpuzamahanga, guteza imbere ubukerarugendo no gukurura ishoramari. Isiganwa riheruka rya Formula 1 kuri uyu mugabane ryabereye muri Afurika y’Epfo mu 1993.
RADIOTV10