Saturday, October 17, 2026
RW|EN
MU RWANDA

U Rwanda rwitabiriye inama z’abayobozi bo hejuru mu by’ingabo mu Karere k’Ibiyaga Bigari

U Rwanda rwitabiriye inama z’abayobozi bo hejuru mu by’ingabo mu Karere k’Ibiyaga Bigari

Intumwa z’u Rwanda ziyobowe na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, zitabiriye inama zisanzwe z’abayobozi bashinzwe iby’ingabo mu Muryango Mpuzamahanga w’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR), zabereye i Lusaka muri Zambia kuva ku wa 14 kugeza ku wa 16 Ukwakira 2026.

Minisitiri Marizamunda yari aherekejwe na Maj Gen Vincent Nyakarundi, wari uhagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

Izi nama zahuje impuguke n’abayobozi bakuru bashinzwe iby’ingabo n’umutekano bo mu bihugu 12 bigize ICGLR, baganira ku bibazo by’umutekano bihangayikishije aka karere no ku ngamba zo gushimangira ubufatanye mu kubikemura.

Inama zatangiye ku wa 14 Ukwakira 2026, ubwo hateranaga ku nshuro ya kane Komite yihariye y’impuguke mu by’ingabo. Ku wa 15 Ukwakira hakurikiyeho inama ya 20 y’Abagaba b’Ingabo z’ibihugu bigize uyu muryango, naho ku wa 16 Ukwakira haterana inama ya 20 ya ba Minisitiri b’Ingabo.

Ibihugu byitabiriye izi nama ni Angola, u Burundi, Repubulika ya Santarafurika, Repubulika ya Kongo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), Kenya, u Rwanda, Sudani y’Epfo, Sudani, Tanzaniya, Uganda na Zambia.

Abitabiriye baganiriye ku buryo bwo kongera imikoranire hagati y’inzego zishinzwe umutekano, hagamijwe gushaka ibisubizo bihuriweho ku bibazo bibangamiye amahoro n’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Izi nama zifite akamaro mu guhuza ibihugu bigize ICGLR ku ngamba z’umutekano, guteza imbere ubufatanye mu bya gisirikare no gushaka uburyo ibibazo by’umutekano mu karere byakumirwa kandi bigakemurwa binyuze mu mikoranire y’ibihugu birebwa na byo.

Maj Gen Vincent Nyakarundi yari ahagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − nine =