Macky Sall wabaye Perezida wa Sénégal, wari mu bahataniraga umwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, yatangaje ko yakuyemo kandidatire nyuma y’ibiganiro yagiranye n’abayobozi barimo Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, na Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye.
Mu itangazo yashyize ahagaragara nyuma y’itora ry’ibanga ry’ibanze ryabaye ku wa 16 Ukwakira 2026, Macky Sall yavuze ko yafashe iki cyemezo agamije kugira uruhare mu gutuma haboneka umukandida wumvikanwaho n’abagize Inama y’Umutekano ya Loni.
Yasobanuye ko kuva inzira yo gushaka uzayobora uyu muryango yatangira, ibyavuye mu matora y’ibigeragezo byagiye bigaragaza ko hari icyerekezo cyo gushyigikira umukandida uzaturuka mu karere ka Amerika y’Amajyepfo na Caraïbes, ndetse bikaba bishoboka ko yaba ari umugore.
Macky Sall yavuze ko icyemezo yafashe gishingiye ku nshingano yumva afite, agamije gufasha mu gushaka umukandida ushobora guhuza ibitekerezo by’abagize Inama y’Umutekano ya Loni.
Uyu munyapolitiki w’imyaka myinshi mu buyobozi bwa Leta yavuze ko impamvu nyamukuru yatumye yiyamamariza kuyobora Loni ari ugushyira mu bikorwa by’uyu muryango ubunararibonye yungutse mu myaka hafi 40 amaze akora imirimo ya Leta.
Yashimiye Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, wamushyigikiye mu rugendo rwo kwiyamamaza, ndetse na Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, na we wamugaragarije ko amushyigikiye.
Yashimiye kandi ibihugu bigize Inama y’Umutekano ya Loni byamutoye mu byiciro bitandukanye by’iyi nzira, abagize itsinda ryamufashaga kwiyamamaza, abayobozi b’amadini n’imiryango gakondo, ndetse n’Abanya-Sénégal n’abandi bantu n’imiryango bo muri Afurika no hanze yayo bamushyigikiye.
Macky Sall yagaragaje ko nubwo yikuye mu bahatanira kuyobora Loni, akomeje gushyigikira amahame yari ashingiyeho mu kwiyamamaza kwe, arimo kubungabunga amahoro n’umutekano, guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza, ubufatanye mpuzamahanga no guteza imbere ibiganiro hagati y’ibihugu.
Yongeyeho ko isi ikomeje guhura n’ibibazo bikomeye birimo ubwiyongere bw’intambara n’amakimbirane, guhangana gukomeye hagati y’ibihugu bikomeye, kudahuza mu miyoborere y’isi ndetse n’ibibazo by’ubukungu n’imari.
Kubera izo mpamvu, Macky Sall asanga Loni ikeneye impinduka zikomeye mu mikorere yayo kugira ngo irusheho guhangana n’ibibazo byugarije isi muri iki gihe.
Yashimangiye kandi ko Afurika ikwiye gukomeza kugira ijwi mu bibazo by’amahoro, umutekano n’iterambere, ndetse igakomeza gushyira imbaraga mu guhabwa umwanya ukwiriye mu miyoborere y’isi.
Mu gusoza, Macky Sall yifurije amahirwe masa uzatorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru wa Loni, ashimangira ko nubwo atakiri mu bahatanira uwo mwanya, akomeje kwiyemeza gukorera amahame y’amahoro, umutekano n’ubufatanye hagati y’ibihugu.
RADIOTV10