Sunday, October 18, 2026
RW|EN
SIPORO

Indi foto igaragaza umwihariko w’ahazakinirwa African Grand Prix mu Rwanda

Indi foto igaragaza umwihariko w’ahazakinirwa African Grand Prix mu Rwanda

Hagaragajwe indi foto y’igishushanyo mbonera cy’inzira izakinirwamo isiganwa rya Formula 1 African Grand Prix mu Karere ka Bugesera mu Rwanda, yerekana uburyo aha hantu hazaba hanogeye ijisho bitewe n’imiterere y’u Rwanda nk’Igihugu cy’Imisozi Igihumbi.

Imiterere y’umuhanda uteganyijwe gukinirwaho isiganwa rya Formula 1 mu Rwanda ishobora kuba ishimishije kurushaho kurusha uko igaragara mu mafoto amaze kujya hanze, bitewe n’uko izaba yubakiye ku misozi karemano y’u Rwanda, izatuma abawukoresha bahura n’izamuka n’imimanuko bitandukanye.

Mu butumwa bwashyizwe hanze n’Umuryango wa Formula 1, hagaragajwe ko ifoto y’imiterere y’uyu muhanda yari yasohotse mbere itagaragazaga neza imwe mu miterere y’ingenzi izawuranga, ari yo mpinduka z’ubutumburuke.

Ibi byatumye bamwe bagaragaza impungenge ku buryo imodoka zizajya zirushanwa zinyuranamo kuri uyu muhanda, ariko Formula 1 ivuga ko kureba igishushanyo mbonera cyawo gusa bidatanga ishusho yuzuye y’uburyo uzaba uteye.

Uyu muhanda uri gutegurwa n’Umunya-Autriche Alex Wurz, wabaye umushoferi w’isiganwa rya Formula 1, akaba yarifashishije imiterere y’imisozi y’u Rwanda kugira ngo awugire uwihariye, uzaba urimo ahazamuka n’ahamanuka ku buryo abawutwaraho imodoka bazajya bumva bari mu rugendo rusa n’urwo kunyura mu misozi ihanamye.

Formula 1 yatangaje ko Wurz amaze gukora ibihumbi by’ibigeragezo akoresheje porogaramu yigana uko imodoka zizitwara kuri uyu muhanda (simulator), kandi ko ashimishijwe n’ibyo amaze kugeraho.

Ibi bigaragaza ko imiterere y’uyu muhanda itagamije gusa kugira ahantu imodoka zizajya zinyuranamo, ahubwo inagamije gutuma isiganwa rirushaho gushimisha abakurikirana uyu mukino n’abazaba bari muri zo.

Nubwo hakiri ibibazo n’impaka ku miterere yawo, cyane cyane ku buryo bwo kunyuranamo kw’imodoka, impinduka z’ubutumburuke zishobora kuzagira uruhare rukomeye mu gutuma uyu muhanda utandukana n’indi isanzwe ikoreshwa muri Formula 1.

Formula 1 yagaragaje ko bishoboka ko uyu muhanda uzaba umwe mu izashimisha abakunzi b’uyu mukino kurusha indi, bitewe n’imiterere yawo n’uburyo uzaba wubakiye ku misozi y’u Rwanda.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − 2 =