Imyigaragambyo yamagana izamuka ry’ibiciro by’ubuzima no gusaba ko serivisi rusange zirengerwa yabereye mu mijyi itandukanye y’u Bufaransa, irangwa n’imvururu, gusahura amaduka no kwangiza ibikorwa remezo, bituma umunsi wari ugamije kugaragaza ibibazo by’abaturage urangira mu buryo butari bwitezwe.
Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu yatangaje ko abitabiriye iyi myigaragambyo bagera ku bihumbi 550, mu gihe abayiteguye bavugaga ko bari abantu ibihumbi 800.
Muri iyi myigaragambyo harimo abashyigikiye ihuriro rizwi nka Gilets Jaunes, abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye na za kaminuza ndetse n’abakozi bo mu nzego zitandukanye.
Nubwo intego yari ukugaragaza uburakari bw’abaturage ku izamuka ry’ibiciro n’ibibazo bya serivisi rusange, mu mijyi itandukanye hasigaye ibimenyetso by’imvururu zirimo amadirishya y’amaduka yamenwe, imodoka zatwitswe ndetse n’inyubako za Leta zangijwe.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yamaganye ibikorwa byo kwangiza no gusahura, avuga ko ababigizemo uruhare bazakurikiranwa kandi bagahanwa. Yashimangiye ko ihohoterwa ridakwiye kugira umwanya muri Repubulika y’u Bufaransa.
Minisitiri w’Intebe, Sébastien Lecornu, na we yagaragaje ko imvururu zabaye zari zikomeye cyane, anagaragaza ko ashyigikiye inzego z’umutekano zari mu kazi ko guhangana n’izo mvururu.
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, Lecornu yayoboye inama yihutirwa yahuje inzego zitandukanye za Guverinoma kugira ngo harebwe uko ibintu byifashe n’ingamba zikwiye gufatwa.
I Paris imyigaragambyo yatangiye irangwa n’umwuka w’ubushyamirane
Mu murwa mukuru Paris, umwuka w’ubushyamirane watangiye kugaragara na mbere y’uko urugendo rw’abigaragambyaga rutangira ku mugaragaro.
Bamwe mu bantu bari bipfutse mu maso barashe ibisasu bikoreshwa mu birori n’ibindi bikoresho biturika, mu gihe abapolisi na bo bakoresheje ibikoresho bisakuza cyane ndetse na gaze iryana mu maso kugira ngo bahangane n’iyo myigaragambyo.
Mu gace ka Place de la République, bamwe mu bari bitabiriye imyigaragambyo bagaragaje ko ibikorwa by’inzego z’umutekano byatumye batangira kugira ikibazo cyo guhumeka no kuribwa mu maso nyuma gato yo kuhagera.
Fatou, umunyeshuri wiga ibijyanye n’ubuvuzi, yavuze ko byabaye ngombwa ko hakoreshwa amazi yabugenewe yo koza amaso kubera gaze yari yakoreshejwe n’abapolisi.
Yagaragaje ko atumva impamvu abapolisi batangiye gukumira no kugota abigaragambyaga mu gihe imyigaragambyo yari itaratangira.
Ku rundi ruhande, Fabienne wari waje muri iyo myigaragambyo ari kumwe n’umukobwa we, yavuze ko yahisemo kuhava kubera ubwinshi bw’ibiturika n’uburyo inzego z’umutekano zari ziri guhangana n’abigaragambyaga.
Yagaragaje impungenge ko uko ibintu byari bimeze byatumaga urubyiruko rutabona umwanya wo kugaragaza ibitekerezo byarwo no gusaba uburenganzira ruvuga ko rukeneye.
Fabienne yavuze ko ibyo yabonye byamweretse ko igihugu kiri mu bihe bibi, agaragaza ko uburyo imyigaragambyo yitabweho butari gutuma urubyiruko rwumva ko rushyigikiwe.
Iyi myigaragambyo yabaye mu gihe hari uburakari bw’abaturage ku izamuka ry’ibiciro by’ubuzima no ku bibazo bya serivisi rusange. Icyakora, ihinduka ryayo rikagaragaramo imvururu n’ibikorwa byo kwangiza ryatumye ubutumwa bw’abigaragambyaga buvangwa n’impaka ku mutekano, imyitwarire y’inzego z’umutekano n’uburyo bwo kurengera uburenganzira bwo kwigaragambya.
RADIOTV10