Monday, October 19, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Urugomero rwa NyabarongoII rwitezweho gukemura burundu ikibazo cy’ibura ry’amazi muri Kigali rugeze kuri 78,5%

Urugomero rwa NyabarongoII rwitezweho gukemura burundu ikibazo cy’ibura ry’amazi muri Kigali rugeze kuri 78,5%

Imirimo yo kubaka urugomero rw’amazi rwa Nyabarongo II, ruzanafasha mu kubyaza amashanyarazi, igeze kuri 78,5%, rukaba rutegerejweho kongera amazi akoreshwa mu Mujyi wa Kigali, aho ruzaba rufite ubushobozi bwo gutanga ingano y’amazi akenerwa muri uyu Mujyi.

Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ingufu (EDCL), ishami ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG), kivuga ko uyu mushinga ushobora gutuma haboneka amazi agera kuri litiro miliyoni 450 ku munsi, bikaba byafasha kugabanya ikibazo cy’ibura ry’amazi kimaze igihe kigaragara mu murwa mukuru i Kigali.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) igaragaza ko Umujyi wa Kigali ukenera litiro miliyoni 210 z’amazi ku munsi, mu gihe ubushobozi bwo kuyatunganya no kuyatanga buri kuri litiro miliyoni 145 ku munsi.

Ibi bivuze ko habura litiro miliyoni 65 ku munsi, bigira ingaruka ku ngo n’ibikorwa by’ubucuruzi mu bice bitandukanye by’umujyi.

Umuyobozi wa EDCL ushinzwe ibijyanye no kubyaza ingufu amashanyarazi no kuyageza ku bayakoresha, Théoneste Higaniro, yabwiye ikinyamakuru The New Times ko urugomero rwa Nyabarongo II rwateguwe ku buryo ruzajya rutanga amazi ku kigero cya metero kibe 5,4 ku isegonda.

Yagize ati “Amazi azaba ahagije ku buryo azakemura ibikenerwa n’Umujyi wa Kigali mu gihe kirekire.”

Icyakora, amazi ateganyijwe kuva kuri uru rugomero si ukuvuga ko yose azahita agera ku baturage. Ingano y’amazi azakoreshwa izaterwa n’ubushobozi bw’ibikorwaremezo byo kuyatunganya no kuyageza ku ngo n’ahandi akenewe.

Nyabarongo II izatanga amashanyarazi na yo

Urugomero rwa Nyabarongo II rwubakwa ku mugezi wa Nyabarongo, hagati y’Uturere twa Gakenke na Kamonyi. Uretse kongera amazi, ruzanatanga amashanyarazi angana na megawati 43,5.

Nirurangira, ruzaba ari rwo rugomero rw’amashanyarazi akomoka ku mazi rufite ubushobozi bunini kurusha izindi mu Rwanda, rukazarenza Nyabarongo I ifite ubushobozi bwa megawati 28.

Bitandukanye na Nyabarongo I, ikoresha amazi y’uruzi uko agenda, Nyabarongo II izaba ifite ikiyaga kizajya kibika amazi, agakoreshwa mu kubyaza amashanyarazi no mu bindi bikorwa.

Ikiyaga kizaba gifite uburebure bw’ibilometero 67, kikanyura mu Turere dutanu ari two Gakenke, Kamonyi, Muhanga, Nyabihu na Ngororero. Giteganyijwe kuzaba gifite ubuso bungana na kilometero kare 30, kibike amazi arenga metero kibe miliyoni 800.

Gukumira imyuzure no kuhira imyaka

Uyu mushinga uzanafasha kugabanya imyuzure ikunze kwibasira ibice biri hafi y’Umugezi wa Nyabarongo, cyane cyane ahagana epfo y’uruzi, aho imvura nyinshi yagiye yangiza ibikorwa bitandukanye.

Théoneste Higaniro yavuze ko kugenzura imigendekere y’amazi y’uruzi bizafasha kurinda ibice bikikije uruganda rukora amatafari rwa Ruliba, ndetse bikanatanga amahirwe yo kuhira imyaka.

Hateganyijwe ko ubutaka buhingwaho bungana na hegitari 18.000 buzajya bwungukira ku mazi azajya arekurwa akoreshwa mu kuhira.

Ikindi gitekerezo kiri kwigwaho ni ugushyira imirasire y’izuba ireremba hejuru y’amazi y’iki kiyaga, mu rwego rwo kongera ingufu z’amashanyarazi akomoka ku masoko ashobora kuvugururwa.

Muri Nyakanga 2026, Minisitiri w’Intebe, Justin Nsengiyumva, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko hari gahunda iri kwigwa yo gushyira imirasire y’izuba ireremba kuri icyo kiyaga, ishobora gutanga amashanyarazi angana na megawati 200.

Abaturage bazahabwa ingurane

Imirimo yo kubaka uru rugomero imaze guha akazi abantu bagera ku 1.000, barimo abaturage bo mu bice birukikije, babona amafaranga abafasha mu mibereho yabo.

Icyakora, kubaka uru rugomero n’ikiyaga cyarwo bisaba kwimura imiryango imwe na zimwe ituye ahazagerwaho n’amazi cyangwa ibikorwa by’umushinga.

Ingo nibura 3.400 ni zo ziteganyijwe kuzimurwa, Leta ikaba yarateganyije hafi miliyari 70 Frw azakoreshwa mu ngurane no kwimura abaturage bazagirwaho ingaruka n’uyu mushinga.

Urugomero rwa Nyabarongo II rwubakwa na sosiyete yo mu Bushinwa yitwa Sinohydro, mu mushinga ushyigikiwe n’inguzanyo y’inyungu nto ingana na miliyoni 214 z’amadolari ya Amerika, u Rwanda n’u Bushinwa byagiranye amasezerano mu 2020.

Nk’uko REG yari yarabitangaje mu igenamigambi ryayo, uyu mushinga uteganyijwe kuzarangira mu mpera za 2027.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 − 2 =