Umuryango uharanira kurwanya ruswa ku Mugabane wa Afurika wasabye ko hakorwa iperereza ryigenga ku micungire y’amafaranga yatanzwe n’abaterankunga mpuzamahanga agamije guhangana n’icyorezo cya Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ni nyuma yuko hagaragaye icyuho kinini hagati y’amafaranga yatangajwe ko yatanzwe n’ashobora gukurikiranwa uko yakoreshejwe.
Ku wa 14 Ukwakira 2026, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Nyafurika gishinzwe Kurwanya no Gukumira Indwara (Africa CDC), Jean Kaseya, yatangaje ko hari itandukaniro rikomeye hagati ya miliyoni 962 z’amadolari ya Amerika yatangajwe ko yatanzwe n’abaterankunga n’amafaranga, aho agera kuri miliyoni 200 gusa ari yo yabashije kubonwa n’inzego za DRC.
Ibi byatumye havuka ibibazo ku micungire y’inkunga yagenewe guhangana n’iki cyorezo, aho hagikenewe ibisobanuro ku buryo andi mafaranga yakoreshejwe.
Jimmy Kande, uyobora Umuryango Nyafurika uharanira Kurwanya Ruswa (Unis), yavuze ko ibi biteye impungenge kandi ko hakenewe ibisobanuro birambuye ku micungire y’ayo mafaranga.
Mu kiganiro yagiranye na Pascal Mulegwa, yagize ati “Aya makuru ateye impungenge kandi arasaba ko hatangwa ibisobanuro bifatika. Imiryango itegamiye kuri Leta n’ibigo mpuzamahanga bigomba gusobanura uko byakoresheje amafaranga byahawe n’abaterankunga, ariko kandi bikanasobanurira abaturage bagenewe kuyungukiramo.”
Nubwo yasabye ko hakorwa igenzura ryimbitse, Kande yagaragaje ko kuba amafaranga atarashoboye gukurikiranwa uko yakoreshejwe bitavuze ko byanze bikunze ko yanyerejwe.
Yagize ati “Icyakora, tugomba kwirinda guhuza ibintu byose. Amafaranga atarakurikiranwa neza uko yakoreshejwe si ngombwa ko aba yaranyerejwe.”
Yakomeje avuga ko aya makuru agaragaza ikibazo mu miyoborere no guhuza ibikorwa byo guhangana n’icyorezo.
Yibajije ati “Ni gute twahangana n’icyorezo mu buryo bunoze mu gihe abafatanyabikorwa bose babigizemo uruhare badafite amakuru asobanutse ku mutungo wabonetse, uko wakoreshejwe n’ibyavuye mu bikorwa byakozwe?”
Kande yasabye ko hakorwa igenzura ryigenga ku micungire y’inkunga, hagashyirwaho uburyo bugaragara kandi buboneye bwo gukurikirana amafaranga yakoreshejwe.
Kugeza ubu imibare yatangajwe igaragaza ko mu Gihugu hose hamaze kwemezwa abantu 9 415 banduye Ebola, muri bo 4 536 bakaba baritabye Imana.
RADIOTV10