Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Mugunga Yves, ari mu gahinda ko kubura se, agaragaza ko umunsi yatabarukiyeho ari umwe mu minsi ikomeye cyane yagize mu buzima bwe.
Mugunga Yves yagaragaje agahinda ke mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, aho yasabiye se witabye Imana kuruhukira mu mahoro, anavuga ko azakomeza kwibuka urukundo we na nyina bamugaragarije.
Yagize ati “Uyu ni umwe mu minsi ikomeye cyane nagize kuva nabura umubyeyi wari ufite agaciro gakomeye mu buzima bwanjye.”
Yakomeje asaba Imana kwakira se mu Bwami bwayo, ikamweza, ikamukiza ibyamubabazaga kandi ikamuha uburuhukiro bw’iteka. Yavuze ko ari isengesho ahora amusabira buri munsi.
Uyu rutahizamu kandi yasabye se, aho yaba ari hose, kugeza indamutso kuri nyina na we watabarutse, amubwira ko amukumbuye cyane kandi ko atazigera yibagirwa urukundo ababyeyi be bombi bamweretse.
Yagize ati “Ndakwinginze, aho uri hose, uzansabire indamutso Mama. Umubwire ukuntu mukumbuye cyane kandi ko ntazigera nibagirwa urukundo mwampaye mwembi n’umurage mwiza mwansigiye.”
Mugunga yakomeje avuga ko azakora ibishoboka byose kugira ngo yite ku muryango we, nk’uko se yari yaramushinze iyo nshingano, kandi ko azihatira kutabatenguha.
Nubwo ababyeyi be batakiri kumwe na we ku isi, yavuze ko urukundo bamweretse ruzahora mu mutima we, kandi ko azakomeza kuzirikana ibihe byiza bagiranye no kubasengera.
Yasoje ubutumwa bwe abasabira uburuhukiro bw’iteka, agira ati “Imana ibahe uburuhukiro bw’iteka, kandi umucyo wayo utazima ubaboneshereze. Muzahora mu mutima wanjye, babyeyi banjye nkunda. Sinzigera nibagirwa urukundo rwanyu igihe cyose nzaba nkiriho.”


RADIOTV10