Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17, Amavubi, yongeye kubona itike yo kwitabira Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 (AFCON U-17), nyuma y’imyaka 15 itacyitabira.
Iyi kipe yabigezeho nyuma yo gutsinda Ethiopia ibitego 2-1 mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu mu irushanwa rya CECAFA U-17, ryaberaga i Kigali. Gutsinda uyu mukino byahesheje u Rwanda itike yo kuzahagararira aka karere mu Gikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Maroc.
Amavubi yatangiye uyu mukino agaragaza imbaraga, atsinda ibitego bibiri mu minota 16 ya mbere. Shema Jayeden ni we wafunguye amazamu ku munota wa gatanu, mbere y’uko Ndizeye Isaac atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 16.
Ethiopia yagerageje kwishyura, ibona igitego kimwe cyatsinzwe na Akrem Jemal ku munota wa 42, ariko ntiyabasha kubona ikindi cyo kwishyura, umukino urangira u Rwanda rutsinze ibitego 2-1.
Mbere y’uyu mukino, Amavubi yari yitwaye neza mu mikino yo mu matsinda, aho yatsinze Sudani y’Epfo igitego 1-0, itsinda na Sudani ibitego 2-0, birangira iyoboye itsinda ryayo.
Gusa urugendo rwayo rugana ku mukino wa nyuma rwahagaze muri ½ cy’irangiza, ubwo yasezererwaga na Somalia kuri penaliti 5-4, nyuma y’uko amakipe yombi anganyije igitego 1-1 mu minota isanzwe y’umukino.
Nubwo itabashije kugera ku mukino wa nyuma wa CECAFA U-17, Amavubi U-17 yageze ku ntego ikomeye yo kubona itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, aho azaba ahagarariye u Rwanda muri iri rushanwa rizabera muri Maroc.

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10