Umugaba Mukuru w’Ingabo za Nigeria zirwanira ku Butaka, Lieutenant General Waidi Shaibu, uri mu ruzinduko rw’iminsi itanu mu Rwanda, yakiriwe n’Umugaba Mukuru wa RDF, Gen Mubarakh Muganga, bagirana ibiganiro byahumuje impande zombi ziyemeje gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare busanzwe.
Byatangajwe na Lt Gen Waidi Shaibu nyuma yo gusura Icyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF) i Kigali, mu rwego rw’uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itanu ari kugirira mu Rwanda kuva ku wa 18 kugeza ku wa 23 Ukwakira 2026.
Lt Gen Waidi Shaibu yabanje kugirana ibiganiro n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK MUBARAKH, nyuma yaho agirana ibiganiro n’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi.
Ibiganiro bagiranye byibanze ku gushimangira ubufatanye busanzwe hagati y’Ingabo za Nigeria n’iz’u Rwanda. Intumwa z’ibihugu byombi zaganiriye kandi ku ngingo ijyanye n’ingabo n’umutekano ku nyungu z’impande zombi.
Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’uruzinduko, Lt Gen Waidi Shaibu yavuze ko by’umwihariko uru ruzinduko rugamije kurushaho gushimangira ubufatanye busanzwe hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.
Yagize ati “Nk’umusaruro w’ibiganiro by’uyu munsi, twiyemeje kurushaho gushimangira ingamba z’ingenzi zo gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye atandukanye asanzwe hagati y’ibihugu byombi mu bijyanye n’amahugurwa, guhererekanya abarimu ndetse n’impuguke mu bijyanye n’ibikoresho bya gisirikare.”
Umugaba w’Ingabo za Nigeria zirwanira ku Butaka n’itsinda ayoboye kandi basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. tsinda kandi ryasuye Ingoro y’amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside.
Uru ruzinduko rushimangira umubano n’imikoranire bikomeje hagati y’u Rwanda na Nigeria mu guteza imbere umubano mu bya gisirikare no gushimangira ubufatanye mu nzego zifitiye inyungu ibihugu byombi.



RADIOTV10