Tuesday, October 20, 2026
RW|EN
AMAHANGA

General Ndababishije uri mu buyobozi mu nzego nkuru z’Igihugu cy’u Burundi arafunze

General Ndababishije uri mu buyobozi mu nzego nkuru z’Igihugu cy’u Burundi arafunze

Général de brigade de Police Romuald Ndababishije, usanzwe ari Komiseri Mukuru wungirije w’Urwego Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Gihugu cy’u Burundi, yatawe muri yombi ku mpamvu itaramenyekana neza.

Ikinyamakuru SOS Médias Burundi dukesha aya makuru, kiravuga ko amakuru gikesha abayagihaye bo muri Polisi y’u Burundi, avuga ko uyu mujenerali afungiye mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iperereza (SNR).

Impamvu y’itabwa muri yombi rye ntiramenyekana. Icyakora, amakuru ataremezwa avuga ko ifungwa rye rishobora kuba rifitanye isano n’amafaranga yaba yarasabwe abantu babiri bashakaga kubona pasiporo.

Uyu Mujenerali yafashwe n’abakozi b’urwego rw’iperereza, mu mujyi wa Bujumbura atuyemo, ari na ho ibiro by’Ubutegetsi Bukuru bushinzwe abinjira n’abasohoka biherereye.

Amakuru avuga kandi ko bamwe mu bakozi bakoranaga na we bashobora kuba barafashwe. Abantu nibura batatu bagerageje kubahamagara kuri telefoni babwiye kiriya kinyamakuru cyitwa SOS Médias Burundi ko batabashije kubabona.

Bagize bati “Ntibitaba telefoni iyo tubahamagaye kuri telefone zabo zigendanwa.”

Icyakora, ntiharamenyekana neza aho uyu mujenerali yafatiwe, niba ari iwe mu rugo cyangwa ahandi, ndetse n’uko urugo rwe rwasatswe.

Bivugwa ko Ndababishije ashobora kuba yarasabye amafaranga abantu babiri bashakaga guhabwa pasiporo. Abo bantu bivugwa ko bakora mu Biro bya Perezida w’u Burundi.

Icyakora, hari abo muri Polisi n’abantu bamuzi bagaragaje gushidikanya kuri ayo makuru, bavuga ko batabona impamvu yatuma yishora muri icyo kibazo.

Mbere yuko Romuald Ndababishije atabwa muri yombi, yari yaragarutse mu Burundi ku wa Gatanu w’icyumweru gishize avuye muri Ethiopia, aho yari amaze iminsi mu butumwa bw’akazi.

Umwe mu bantu ba hafi ye yatangaje ko kugeza ubu batari bamenya impamvu yafashwe. Yagize ati “Kugeza ubu ntituramenya impamvu yafashwe. Ikindi kandi, abantu bacye ni bo bemera kugira icyo babivugaho.”

Abandi bantu ba hafi y’umuryango we na bo bavuga ko mu mezi ashize yasaga n’ufite impungenge, ariko ntibashobora gusobanura icyaziteraga.

Kugeza ku gicamunsi cyo ku wa Mbere, tariki ya 19 Ukwakira 2026, nta tangazo ryemewe ryari ryasohowe n’inzego z’u Burundi risobanura itabwa muri yombi rye. Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu cy’u Burundi na we ntiyabashije kugira icyo atangaza kuri iki kibazo.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × four =