Tuesday, October 20, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Iperereza ku mushingamategeko wamamaye muri America ryagaragaje ko yashyingiranywe na musaza we

Iperereza ku mushingamategeko wamamaye muri America ryagaragaje ko yashyingiranywe na musaza we

Ibiro bishinzwe iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za America byafashe ibimenyetso bya DNA n’urwandiko rw’inzira rwa Ilhan Omar, umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’iki Gihugu byagaragaje ko yashakanye na musaza we kugira ngo amufashe kubona uburenganzira bwo gutura muri America.

Ibi bimenyetso byafashwe mu gihe abakozi b’iperereza basakaga urugo rwa Omar ruherereye i Washington, D.C., mu rwego rw’iperereza ku byangombwa by’abagize umuryango we bijyanye n’abinjira n’abasohoka.

Fox News yatangaje ko inzego za Leta zanatwaye telefoni ya Omar, ndetse zikaba zimaze gutanga impapuro zisaba abantu batandukanye gutanga amakuru n’ibimenyetso imbere y’inteko nkuru y’abacamanza barimo na bamwe mu bo mu muryango we.

Ikinyamakuru The New York Post cyatangaje ko uwagihaye amakuru utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko ibimenyetso bya ADN bishobora kuba ingenzi mu iperereza ku birego bivuga ko Omar yaba yarashakanye na musaza we kugira ngo amufashe kubona uburenganzira bwo gutura muri Amerika burundu, buzwi nka green card.

Amakuru yatangajwe n’amasoko atandukanye avuga ko ibyo bimenyetso bishobora guha abashinjacyaha impamvu zo gusuzuma niba Omar yakurikiranwaho ibyaha bifitanye isano n’uburiganya mu bijyanye n’abinjira n’abasohoka.

Gusa, ntiharamenyekana uburyo ADN ye yabonetse. Abakozi b’iperereza bahakanye amakuru yavugaga ko bacukumbuye mu myanda yo mu rugo rwe bashaka ibimenyetso.

Omar, ufite imyaka 44, nta cyaha arashinjwa mu rukiko. Yamaganye yivuye inyuma ibyo birego, avuga ko ari umugambi wa politiki ugamije kumuharabika no kumuhiga kubera ibitekerezo bye bya politiki.

Ikinyamakuru Daily Mail cyatangaje ko cyagerageje kuvugana n’umuvugizi wa Omar ndetse n’abamwunganira mu mategeko kugira ngo bagire icyo bavuga kuri ibi birego.

Tom Homan, ushinzwe ibikorwa bijyanye no kurinda imipaka muri Leta Zunze Ubumwe za America, yatangaje ko Omar ashobora kwamburwa ubwenegihugu bwa America no kwirukanwa muri icyo Gihugu mu gihe iperereza ryagaragaza ibimenyetso by’uburiganya mu buryo yabubonye.

Mu kiganiro yagiranye na Fox News, Homan yavuze ko abashinzwe iperereza bamaze gukusanya ibimenyetso bikomeye bishobora gushingirwaho mu gukurikirana Omar, ukomoka muri Somalia.

Abajijwe niba iperereza rishobora gutuma Omar yamburwa ubwenegihugu akirukanwa muri Amerika, Homan yavuze ko bishoboka. Yagize ati “Birashoboka rwose.”

Yasobanuye ko amategeko ya Amerika ateganya uburyo umuntu ashobora kwamburwa ubwenegihugu mu gihe bigaragaye ko yabubonye abeshya mu gihe yasabaga guhabwa ubwenegihugu.

Homan yakomeje agira ati “Twabikoze mbere. Ni inzira ndende kandi isaba akazi kenshi, ariko byarakozwe.”

Yongeyeho ati “Nigeze kugira uruhare muri bene ayo maperereza. Niba ibimenyetso byerekana ko ari byo, birashoboka ko byakorwa.”

Ibi Tom Homan yabivuze mu gihe uwahoze ari Perezida wa America, Barack Obama, yagaragaje ko ashyigikiye Omar, ashinja ubutegetsi bwa Donald Trump gukoresha inzego za Leta mu guhangana n’umunyapolitiki uburwanya bikomeye.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − two =