Tuesday, October 20, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Polisi ya Uganda yemeje ko nta muntu n’umwe irafata ukekwaho kwica ‘Sgt Robert’ wahoze mu Ngabo z’u Rwanda

Polisi ya Uganda yemeje ko nta muntu n’umwe irafata ukekwaho kwica ‘Sgt Robert’ wahoze mu Ngabo z’u Rwanda

Polisi ya Uganda yatangaje ko itaramenya abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Robert Kabera, wahoze ari umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda akaba n’umuhanzi wari uzwi nka ‘Sergeant Robert’, wishwe akaswe umutwe mu Karere ka Mpigi.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Kituuma Rusoke, yabitangaje kuri wa Mbere, avuga ko iperereza rikomeje ariko ko nta muntu uramenyekana nk’ukekwaho kugira uruhare muri ubwo bwicanyi.

Umurambo wa Kabera wabonetse mu Mudugudu wa Luwala, mu gace ka Kammengo, ku wa 17 Ukwakira 2026, udafite umutwe.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Rusoke yabajijwe niba abashinzwe iperereza baramaze kumenya abakekwaho ubwo bwicanyi, asubiza ko nta n’umwe uramenyekana.

Yagize ati “Ese hari abakekwaho iki cyaha turafata? Oya, ntabo dufite. Iyo tubaba dufite, mba nabavuze hano.”

Ibi byatumye hakomeza kwibazwa uruhare rw’umumotari witwa Innocent, bivugwa ko yari kumwe na Kabera ku mugoroba ubanziriza umunsi umurambo we wabonekeyeho.

Amakuru yatangajwe avuga ko inzego z’umutekano zamaze gushyira uyu mumotari mu bakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu, nubwo umuvugizi wa Polisi atigeze yemeza ko hari ukekwaho iki cyaha uzwi.

Amakuru yatangajwe avuga ko Kabera yavuye i Kampala yerekeza iwe mu Mudugudu wa Luwala ahagana saa moya z’umugoroba ku wa 16 Ukwakira 2026, ari kumwe n’umumotari usanzwe umutwara.

Amaze kugera mu rugo, yabanje gusuhuza murumuna we witwa Victor Agaba, nyuma yongera kugenda kuri moto ajya mu kabari kari hafi aho.

Nyuma y’igihe gito, Kabera yagarutse mu rugo gufata telefoni ye, arongera aragenda. Ibyo yakoze muri uwo mugoroba bikomeje kuba bimwe mu bikorwaho iperereza kugira ngo hamenyekane uko yishwe n’ababigizemo uruhare.

Mu gitondo cyakurikiyeho, Agaba yatangiye gushakisha murumuna we kuko atari yagaruka.

Ahagana saa munani z’amanywa, umuyobozi ushinzwe umutekano mu mudugudu yamumenyesheje ko hari umurambo w’umuntu utaramenyekana wabonetse udafite umutwe.

Agaba yamenye ko ari murumuna we abikesha inkovu yari afite ku rutoki rw’igikumwe rw’ukuboko kw’iburyo ndetse n’inkweto zabonetse hafi y’umurambo.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 + 4 =