Umunyapolitiki Albert Mukulubundu Muke usanzwe ari Perezida w’Ishyaka FDA (Front Démocratique Africain), yatangaje ko Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashatse kwivugana Joseph Kabila yasimbuye, akabigerageze inshuro ebyiri zirimo n’iyo yashatse kumwicira mu mahanga, ariko ntibyagerwaho.
Albert Mukulubundu Muke yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Televiziyo yitwa Décrypter l’Afrique cyagarukaga ku bibazo biri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uyu muyobozi w’ishyaka yavuze ko ibibazo byugarije iki Gihugu cya Congo, byose biri ku mutwe wa Perezida Felix Tshisekedi, kuko byose byabayeho nyuma yuko agiye ku butegetsi.
Ati “Ubwo Kabila yarekuraga ubutegetsi yasize Igihugu gitemba amahoro mu biganza by’uwamusimbuye. Rero ni Tshisekedi pfundo ry’ibibazo Igihugu kirimo ubu.”
Abajijwe niba koko ubwo Kabila yavaga ku butegetsi, DRC yari ifite amahoro, yasubije agira ati “Cyane rwose, kuko icyo gihe M23 ntiyari ihari, nta ntambara yari ihari. Nta bibazo byariho nk’ibyo tubona uyu munsi, ni Tshisekedi watumye M23 yongera kubura umutwe.”
Uyu munyapolitiki kandi yavuze ko Tshisekedi ari we watumye uyu mutwe wa M23 wegura intwaro ukagaruka kurwana kuko wabonaga ibyo gukemura ikibazo cyawo binyuze mu nzira z’amahoro, ubutegetsi bwa Tshisekedi butabikozwaga.
Ati “Baje i Kinshasa mu gihe cy’amezi 14, bacumbikirwa, bahabwa uburyo bw’ingendo, bagaburirwa, kugira ngo bagirire nabi Kabila, ntibigeze baha agaciro ibyari byaganiriweho, batesheje agaciro Abofisiye ba M23, none uyu munsi ubwo M23 irwanya Tshisekedi yafashe icyemezo cyo kwiyegereza Kabila.”
Yakomeje avuga ko umutwe wa M23 wafashe icyemezo cyo kwigumura kuko wabonaga Tshisekedi ari umuntu udahagarara ku ijambo, ndetse ko byanakomeje kugaragara nyuma yuko yemeye ko baganira kuko amasezerano yasinyiwe i Doha, atigeze ayubahiriza.
Ati “Yewe n’ayo yagiranye n’u Rwanda ntayubahiriza. Kandi iyo ari kumwe n’u Rwanda ntakibazo na kimwe aba agaragaza ngo asubize inyuma ibi byemeranyijweho.”
Uyu munyapolitiki avuga ko icyo Tshisekedi yakomeje gushyira imbere ari ugushaka uburyo bwose arwanya Kabila yasimbuye, kuko yatsinzwe agashyira mu kangaratete Igihugu nyamara yarakimusigiye gitekanye.
Ati “Yamukatiye urwo gupfu, yohereje amatsinda yo kugirira nabi ingo za Kabila, yabanje kumukorera ibintu bibi mbere yuko ahunga, yashatse kumwicira umugore, yewe yanashatse kwca Joseph Kabila ubwe i Goma no muri Zimbabwe.”
Yavuze ko hari igitero cyari kigambiriye kwica Kabila, cyahitanye Umukozi wa UNICEF, Umufaransakazi wasize ubuzima muri icyo gitero cya drone, kandi ko kugeza ubu ibyavuye mu iperereza kuri iki gitero bitigeze bitangazwa. Ati “Ariko ibyo bitero bya drone byari bigamije kwica Kabila wari uri i Goma icyo gihe.”
Uyu munyapolitiki avuga ko ibikomeje gutangazwa n’ubutegetsi bwa Congo bwangisha Abanyekongo Kabila wigeze kubayobora, ari propaganda yo kwikura mu isoni kubera imbaraga nke zabwo.
RADIOTV10