Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko impinduka ziri gukorwa mu miyoborere y’urwego rw’Utugari, ziri mu buryo bubiri, burimo kongera umubare w’abakozi b’uru rwego ndetse n’inyito z’imyanya yabo, zashyizweho bitewe n’icyiciro Uturere tubarizwamo.
Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Ubugenzuzi bw’Inzego z’Ibanze, Rushisha Charles yavuze ko izi mpinduka ziri gukorwa mu Turere 27 muri 30 tugize Igihugu. Ni ukuvuga havuyemo utw’Umujyi wa Kigali.
Utu Turere tw’ibice by’icyaro na two tugabanyijemo ibice bibiri, birimo igice cy’Uturere tw’Imijyi (Secondary na Satellite Cities) kigizwe n’Uturere 11.
Muri utu Turere, utubariwa muri Satellite Cities twunganira Umujyi wa Kigali, harimo aka Bugesera, Muhanga na Rwamagana; tunegereye uyu Murwa Mukuru w’u Rwanda.
Mu Tugari tugize utu Turere, hashyizwemo abakozi batatu barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari wari usanzweho, hakaba Umukozi ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu n’Umujyi (Urban Economic Development Officer), hakaba n’Umukozi ushinzwe Iterambere rya Muntu n’Imibereho myiza y’abaturage (Human Capital and Social Development Officer).
Muri iki cyiciro kandi harimo Uturere tuzwi nka Secondary Cities tukaba umunai, ari two: Musanze, Rubavu, Karongi, Rusizi, Huye, Nyagatare, Kayonza na Kirehe.
Naho icyiciro cya kabiri cy’Uturere tw’igise cy’icyaro, kigizwe n’Uturere 16 ari two Burera, Gakenke, Gicumbi, Rulindo, Nyabihu, Ngororero, Rutsiro, Nyamasheke, Nyaruguru, Gisagara, Nyanza, Ruhango, Kamonyi, Gatsibo, Ngoma na Nyamagabe.
Rushisha Charles avuga ko Utugari two muri utu Turere 16, na two twahawe abakozi batatu ariko itandukaniro rikaba ku nyito y’inshingano zabo.
Muri utu Turere tw’icyaro, ho, abakozi barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa, Umukozi ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu (Urban Economic Development Officer) ndetse n’Umukozi Ushinzwe Iterambere ry’Imibereho Myiza y’Abaturage (Human Capital and Social Development Officer).
Ati “Amazina aho atandukaniye no mu mijyi, mu mijyi uzajya usanga hariho Urban Econimic Development kubera cya kintu cya Urban kijyana na Urbanization kijyana n’Iterambere ry’Imijyi, imiturire n’iki ariko noneho mu Turere tw’icyaro harazamo Economic Development bijyanye n’uko dushyize imbere kuzamura ibintu by’ubuhinzi, ubworozi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, za business zisanzwe zikorwa mu buzima bwa buri munsi.”
Igitekerezo cyaje gite
Rushisha Charles avuga ko icyatumye hatekerezwa izi mpinduka, byaturutse ku mpamvu zitandukanye zirimo ikibazo cy’abaturage bagaragaza ko batishimira itangwa rya serivisi ku rwego rw’Akagari, ndetse n’ubwinshi bw’abazisaba.
Ati “Nk’uko mubizi mu mwaka wa 2006, abaturage bari batuye Akagari ni abaturage bagera ku bihumbi bine. Abaturage ibihumbi bine ubwo Akagari kajyagaho, kayoborwa na Gitifu hakazaho SEDO, uyu munsi Akagari kageze ku baturage nibura ibihumbi birindwi n’ijana kandi muri 2035 imibare iteganya ko bazaba bageze ku 8 100 ni ukuvuga ngo abo baturage bakeneye abantu babayobora kandi bakabayobora neza, bakabona za serivisi.”
Avuga ko izi serivisi zigomba kuzahabwa aba baturage, zose ziri mu nshingano za bariya bakozi zirimo iz’ubukungu, iz’imibereho myiza ndetse na serivisi z’imiyoborere.
Yavuze kandi ishyirwaho ry’aba bakozi, byakozwe habanje gushyirwaho itsinda rihuriweho n’inzego zinyuranye zibumbatiye serivisi zikenerwa cyane n’abaturage.
RADIOTV10