Wednesday, October 21, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Mu nyandiko ndende Umunyamakuru Yago yasabye imbabazi Abanyarwanda aniyemeza kugaruka mu Rwanda

Mu nyandiko ndende Umunyamakuru Yago yasabye imbabazi Abanyarwanda aniyemeza kugaruka mu Rwanda

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago Pon Dat, yasabye imbabazi ubuyobozi bw’u Rwanda n’Abanyarwanda bose ku mvugo yakoresheje mu bihe bitandukanye, yemera ko hari aho yagiye atandukira, anatangaza ko yatangiye urugendo rwo kugarura ibikorwa bye n’ibya kompanyi ye mu Rwanda nyuma y’imyaka ibiri yari amaze yarabyimuriye hanze y’Igihugu.

Ibi Yago yabitangaje mu nyandiko ndende yashyize hanze ku wa 20 Ukwakira 2026, aho yavuze ko yiyemeje guhindura imikorere n’imvugo, akirinda amagambo n’ibikorwa bishobora guteza amakimbirane, guteranya abantu cyangwa kubangamira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yago, washinze akanayobora kompanyi ya Yago TV Show Ltd, yavuze ko mu myaka itandatu ishize ibikorwa bye byibanze ku biganiro byubaka binyuzwa ku mbuga nkoranyambaga, ubuvugizi, gufasha abatishoboye, kuzamura impano no kwamamaza abahanzi.

Gusa, yavuze ko muri urwo rugendo yagiye ahura n’ibibazo birimo gukurwa ku murongo kw’imbuga nkoranyambaga ze, gusebwa, kwangirizwa izina ndetse n’ibyo avuga ko ari ugutotezwa. Yemeje ko bimwe muri ibyo bibazo yabigejeje ku nzego zibifitiye ububasha kugira ngo bikurikiranwe.

Yavuze ko mu kwirwanaho no kurengera izina rye n’irya kompanyi ye, hari igihe yagiye akoresha imvugo zikarishye zitakiriwe neza n’abantu batandukanye, yemera ko zimwe muri zo zitari zikwiye.

Yasabye imbabazi ku mvugo yagereranyije n’amateka ya Gitera

Mu nyandiko ye, Yago yagarutse by’umwihariko ku mvugo yakoresheje mu kiganiro cyashyizwe kuri YouTube ya Yago TV Show ku wa 28 Nzeri 2026, cyari gifite umutwe ugira uti “YAGO AJE KWANALYZA UMUZIKI. RETA ITUNGE ITOROSHI MURI IYO MIZIKI!”

Muri icyo kiganiro, yavuze amagambo agira ati: “Ese ayo mategeko yawe ni bwoko ki? Ni nka yayandi ya Gitera!”

Yago yemeye ko iyo mvugo itari ikwiye, avuga ko yayikoresheje ahubutse kandi atabanje gutekereza bihagije ku mateka y’u Rwanda n’uburemere bw’amagambo nk’ayo.

Yagize ati: “Nicuza, ndigaya mbikuye ku mutima kuba byaravuzwe nanjye kandi ku muyoboro wa kompanyi yanjye. Nshingiye ku mateka y’igihugu cyacu, ntibyari bikwiriye na busa rwose.”

Yakomeje avuga ko yitandukanyije n’iyo mvugo ndetse n’icyo ishobora kumvikanisha, asaba imbabazi ubuyobozi bw’igihugu, Abanyarwanda, abanyamakuru, abahanzi, abakunzi ba muzika n’abandi bose bakora mu ruganda rw’imyidagaduro bashobora kuba barababajwe na yo.

Yagize ati: “Ndasaba imbabazi nanisegura cyane kuri buri wese wakozweho n’iriya mvugo y’igereranya na Gitera. Ntiyari ikwiye na busa.”

Yago yavuze ko atari agamije kugaragaza ingengabitekerezo, ivangura cyangwa kwibasira abantu, ahubwo ko yabitewe n’uburakari n’ubuhubutsi byaturutse ku bibazo bwite yari afitanye n’abandi.

Yagize ati: “YAGO uronda, urobanura, uvangura ntaba muri njye. UWO SI WE NJYE.”

Yongeyeho ko yiyemeje kwitwararika mu byo avuga no mu byo akora, kandi ko atazongera gukemura amakimbirane akoresheje imvugo zishobora kumutesha agaciro cyangwa zikababaza abandi.

Yiyemeje guhindura imikorere no gukemura amakimbirane mu mategeko

Yago yavuze ko kuva ubu azirinda imvugo n’ibikorwa bishobora guteza ubushyamirane, guteranya abantu bakora mu ruganda rw’imyidagaduro cyangwa gukurura intonganya ku mbuga nkoranyambaga.

Yatangaje ko igihe azaba afitanye ikibazo n’umuntu uwo ari we wese, azajya yitabaza inzego zibishinzwe aho gukomeza guhangana na we mu ruhame.

Yagize ati: “Guhera ubu, nitaje kandi namaganye imigirire, imvugo, ibikorwa byagusha ku bushyamirane, guteranya abo mu ruganda, ibitutsi, iteranamagambo.”

Yakomeje avuga ko abantu bazagerageza kumushotora bagamije kumushora mu makimbirane atazongera kubasubiza mu buryo yari asanzwe akoresha.

Yagize ati: “Njye n’abo dukorana babishinzwe, tuzakusanya ibimenyetso, tubishyikirize inzego zibishinzwe nk’uko twabikoze ubu. Tuzisunga amategeko, dushake ubutabera mu nzira ziboneye.”

Yanasabye abantu avuga ko bagiye bagerageza kwangiza izina rye, irya kompanyi ye cyangwa gutoteza abagize umuryango we n’abakozi be guhagarika ibyo bikorwa, asaba ko abantu bose bakora mu ruganda rw’imyidagaduro bashyira imbere kubahana no gufatanya.

Yavuze ko yizeye ko ashobora kuba intangarugero mu guhindura imikorere, asaba abo batigeze bumvikana kwibagirwa ibyabaye, bakongera kubaka umubano mwiza.

Yagize ati: “Abo tutahuje bose, ndaje ngo duhane ibiganza, twibagirwe ahahise, twubake ejo hazaza hazira urwango, amatiku, umwiryane n’ibindi bibi byose bidutanya. Icyo dupfana kigomba kuruta icyo twapfa cyose.”

Yatangaje ko yatangiye kugarura ibikorwa bye mu Rwanda

Mu gice cy’inyandiko ye cyibanze ku hazaza ha kompanyi ye, Yago yatangaje ko nyuma y’imyaka ibiri yimuriye ibikorwa bya Yago TV Show Ltd hanze y’u Rwanda, yatangiye urugendo rwo kubigarura mu gihugu.

Yasobanuye ko icyemezo cyo kwimura ibikorwa hanze y’u Rwanda cyatewe n’impungenge n’inzitizi avuga ko yari ahura na zo, ariko ntiyasobanuye mu buryo burambuye aho ibyo bikorwa byari byimuriwe cyangwa ngo atangaze igihe bizasubirirwa mu Rwanda.

Yagize ati: “Nyuma y’imyaka ibiri narimuriye ibikorwa bya kompanyi yanjye hanze bitewe n’impungenge n’inzitizi nahuraga na zo kandi nagarutseho haruguru, munyemerere mbamenyeshe ko natangiye urugendo rugarura ibikorwa byanjye na kompanyi yanjye mu Rwatubyaye. Ni indi paji nshya nje gufungura mu mikorere yacu.”

Yago yashimiye abantu n’inzego zitandukanye avuga ko zamubaye hafi, zikamugira inama kandi zigakomeza kumusaba kugarura ibikorwa bye mu Rwanda.

Yavuze ko hari n’abandi bantu n’inzego bakomeje kumufasha muri uru rugendo rwo kugarura ibikorwa bye mu gihugu.

Icyakora, mu nyandiko ye ntiyatangaje itariki ibikorwa bya Yago TV Show Ltd bizasubiriraho mu Rwanda, cyangwa ngo avuge ko we ubwe yamaze gutaha. Icyo yatangaje ni uko urugendo rwo kugarura ibikorwa bye n’ibya kompanyi ye rwatangiye.

Yashimangiye ko ashyigikiye ubumwe bw’Abanyarwanda

Mu gusoza ubutumwa bwe, Yago yavuze ko Yago TV Show Ltd yayishinze igamije guteza imbere indangagaciro zirimo ubumwe, ubufatanye, urukundo no gufasha abatishoboye.

Yemeye ko hari aho ashobora kuba yarateshutse kuri izo ndangagaciro mu mvugo yakoresheje, asaba imbabazi kandi avuga ko yafashe ingamba zo kwikosora.

Yagize ati: “UWO SI WE NJYE! Nabaye umunyantegenke, naratsikiye. Mumbabarire, ndiseguye byeruye. Narisuzumye, nagiriwe inama, nafashe ingamba, mfite impamba ihagije izanshoboza kutazongera guha urwaho umugayo.”

Yasoje ashimangira ko ashyigikiye ubumwe bw’Abanyarwanda n’umurongo wa Leta ushingiye kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, anamagana ibikorwa byose avuga ko bishobora gusenya ubwo bumwe.

Iyi nyandiko ya Yago ikubiyemo gusaba imbabazi ku mvugo yemeye ko zitari zikwiye, kwiyemeza guhindura imikorere ye no gutangaza ko yatangiye urugendo rwo kugarura ibikorwa bya kompanyi ye mu Rwanda, nyuma y’imyaka ibiri yari amaze yarabimuriye hanze y’igihugu.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 3 =