Wednesday, October 21, 2026
RW|EN
SIPORO

UEFA yahaye igihe ntarengwa Gianni Infantino wa FIFA

UEFA yahaye igihe ntarengwa Gianni Infantino wa FIFA

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi (UEFA) yahaye perezida wa FIFA, Gianni Infantino , igihe ntarengwa cy’iminsi 12 ngo abe yatanze ibisobanuro kuri bimwe mu byemezo byafashwe bigateza ubwumvikane buke.

UEFA ikomeje gushyira igitutu kuri Gianni Infantino mu gihe ari kwitegura kongera kwiyamamariza umwanya wo kuyobora FIFA mu kwezi kwa gatatu k’umwaka utaha wa 2027.

Ikinyamakuru The Athletic cyatangaje ko UEFA yandikiye FIFA ibaruwa irimo ibibazo 42 bijyanye n’ibyemezo byafashwe na Infantino.

Muri ibyo bibazo, UEFA yasabye ibisobanuro ku mpamvu perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika , Donald Trump , yahawe igihembo cy’amahoro cya FIFA,gukuraho ikarita y’umutuku yari yahawe Folarin Balogun mu gihe cy’Igikombe cy’Isi cya 2026, ndetse n’umushinga utarashyizwe mu bikorwa wo kugurisha 20% by’ibikorwa by’ubucuruzi bya FIFA, byari bifite agaciro ka miliyari 4,2 z’amadolari ya Amerika.

UEFA yasabye ibisobanuro by’icyagendeweho mu guhitamo Trump ngo ahabwe icyo gihembo, ndetse niba Infantino yaba yaragize uruhare mu cyemezo kijyanye n’ikibazo cya Balogun.

Iyi mpuzamashyirahamwe kandi yasabye ibisobanuro birambuye ku nkomoko y’uyu mushinga w’ishoramari waje guhagarikwa.

Uyu mushinga waje gupfuba ndetse na Infantino asaba imbabazi ko wateje ukutumvikana mu isi ya ruhago.

UEFA yasabye ko ibisubizo by’ibyo bibazo, biherekejwe n’inyandiko zibisobanura, bigomba gutangwa bitarenze taliki ya 2 Ugushyingo 2026.

Ibi bikomeje kuba mu gihe bamwe mu bayobozi ba za federasiyo z’umupira w’amaguru hirya no hino ku Isi bakomeje gusaba ko Infantino ava ku buyobozi bwa FIFA, nyamara yahabwaga amahirwe yo kongera guhatanira uyu mwanya nk’umukandida rukumbi.

Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 4 =