Wednesday, October 21, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Perezida Kagame yagarutse ku mukobwa wafashwe azizwa kwambara atikwije n’impaka zazamutse ku myambarire

Perezida Kagame yagarutse ku mukobwa wafashwe azizwa kwambara atikwije n’impaka zazamutse ku myambarire

Perezida Paul Kagame yagarutse ku mpaka ziherutse kuzamuka ku mbuga nkoranyambaga ku myambarire n’umwari wafashwe avugwaho kwambara atikwije, avuga ko zitari zikwiye kuko abantu bakwiye kwambara ibijyanye n’umuco wabo n’aho bajyanye iyo myambaro.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko, aho yagaragarije urubyiruko imyifatire iboneye ikwiye kururanga, rukayitoza, ariko nanone rukemera inama rugirwa n’abakuru.

Perezida Kagame yagarutse ku mpaka z’imyambarire ziherutse kuzamuka, avuga ko na we yazibonye, ndetse bikaza kugera aho hari uwafashwe n’inzego kubera imyambarire ye, byanatumye ahamagara Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda akabimubazaho.

Ati “Ndavuga nti ‘ariko se ibi byazanye outrage byaturutse he?’ Erega nterefona IGP, ndamubwira nti ‘ibyo bintu numvise, abapolisi bafashe umuntu bakamukubita cyangwa bakamufunga cyangwa bakamubuza kujya ahantu’, arabinsobanurira.”

Yavuze ko icyo gihe yamusobanuriye ko hari abapolisi bashobora kuba batumvise neza amabwiriza, akaza kumwoherereza ifoto y’uwo muntu.

Ati “Ndavuga nti ‘ese uyu yazize iki ko mbona ibidakwiye kwanikwa ku gasozi ko mbona yagerageje kubyubahiriza?’”

Yavuze ko nyuma yaje kumenya amakuru ko umupolisi wari wafashe uwo mukobwa, na we hari ibyo yari yafashe by’ibiyobyabwenge.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibyabaye ubundi bitari bikwiye guteza impaka, kuko ubundi umuryango mugari wose ugira ibyo uzira n’ibyo uzirura bitewe n’umuco wawo.

Yavuze ko ubundi imyambarire igomba kujyana n’uwo muco ndetse n’aho umuntu yayijyanye, kuko umuntu atajya mu isoko ngo agende asa nk’ugiye ku mazi.

Ati “Uwagiye ku mazi aramutse atungutse hantu, byakunda? Aje hano asa n’uje ku mazi, mwahinduka mukavuga muti ‘eh…’ mwavuga muti ‘uyu muntu se byagenze gute?’”

Yavuze ariko kandi ko iyo myambarire itanareba igice kimwe gusa, kuko atari iby’ab’igitsinagore gusa, ahubwo bireba n’abagabo, na bo bakwiye kumenya ko imyambarire igomba kujyana n’aho bagiye.

Yavuze kandi ko ibi na byo bigomba kujyana n’umutimanama we ku giti cye, kandi abantu bakirinda kwigana ibyo babonye ahandi.

Ati “Akavuga ati ‘twabibonye n’ahandi reka natwe tubikore.’ Icyo gihe uvuga ngo ‘twabibonye n’ahandi’, akabizana, sosiyete iramubwira ngo ‘ariko twe ibyo ntiturabigeraho.’”

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko iyi ngingo idakwiye kuzamura umwuka mubi, ahubwo ko abantu bari bakwiye kubyiyumvamo, ku buryo buri wese akora ibyo abona bijyanye n’umuryango mugari arimo, ndetse n’ibyo utemera.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 4 =