Wednesday, October 21, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Perezida yatanze urugero rw’uwo bakoranaga muri Perezidansi wari warabaswe n’inzoga agaragaza uburyo zihinyuza abagabo

Perezida yatanze urugero rw’uwo bakoranaga muri Perezidansi wari warabaswe n’inzoga agaragaza uburyo zihinyuza abagabo

Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yongeye kugaragaza ko nta kiza cy’biyobyabwenge no kunywa inzoga, atanga urugero rw’uwo bakoranaga ariko ntiyuzuze inshingano ze uko bikwiye, nyuma aza gutahura ko biterwa n’inzoga, akamugoragoza ariko bikanga, ku buryo byageze aho afata icyemezo cyo kudakomeza gukorana na we.

Perezida Kagame yagiraga inama urubyiruko arusaba kutishora mu biyobyabwenge no kutanywa inzoga, kuko kiza cyabyo, kuko afite ingero z’abo zagizeho ingaruka.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko nubwo ahora agira abantu izi nama, ariko hari abinangira burundu bakananirana, ndetse ko na we hari abamunaniye.

Yatanze urugero z’umuntu bakoranye kandi bakundaga guhurira mu nshingano kenshi, akamukenera, ariko hakaba igihe amushakiye ku murongo wa Telefone akamubura, kandi we igihe cyose aba ashaka guhamagara umuntu bakorana, kuko hari n’abo ahamagara saa munani z’ijoro, ariko uwo muntu we, byageraga saa moya z’umugoroba akamubura.

Avuga ko yaje kumubaza ikibazo kiba gihari gituma atajya amubona muri ayo masaha.

Ati “Nabanje kumugirira imbabazi kuko yari afite umuryango, nkibwira ngo ‘aba ari kumwe n’umuryango.’ Ngeze aho ndamubwira nti ‘niba bikugoye, rwose ndaza kukorohereza.’ Icyo gihe nshaka n’abandi bamufasha kuri ako kazi.”

Nabwo byakomeje kuba uko, nyuma aza gutahura ko ari ikibazo cy’inzoga. Ati “Naho inzoga zaramwishe, zarishe pe, rimwe yabuze nza kumutungura, nza gutuma n’abantu b’umutekano tubana nti ‘nimumunshakire aho ari hose mumunzanire.’ Baragenda baramuzana, arinjira mu nzu iwanjye, hari ahantu uzamuka ku ngazi, noneho njye nari ndi hejuru, ndahagarara mutegereje ngo yinjire, ntiyari azi ko mureba, arinjira ageze aho kuzamuka biranga, afata ku cyumba agenderaho, atazi ko mureba, arazamuka ageze hejuru asanga mpagaze aho ndamureba.”

Yamubajije icyo yabaye, asa nk’uwigira nyoni nyinshi, ati “Ampindura umusazi rwose kuba mubonamo ko hari icyo yabaye kandi ari muzima, ndamubwira nti ‘niba uri muzima se ibyo byo kugendera ku rukuta byaje bite?’ Aho ngaho nyine biramugora.”

Yavuze ko icyo gihe yakoze ibi kugira ngo amenye ikibazo cy’uwo muntu, ariko ko yari amaze kubyibonera, akaza kumugira inama amusaba ko bakora akazi, ibyo by’inzoga akabivamo, ariko ko byaje kunanirana.

 

Yanagarutse ku wo yareze nk’umwana we

Yatanze urugero rw’undi yareze nk’umwana we, amubonamo ubuhanga kuko yari abufite, amufasha muri byose mu mashuri, ariko akamubonana ingeso mbi, agahora amusaba kuzihagarika.

Byageze aho ubwo yari arangije amasomo ye, amubwira ko agiye kubaka urugo, ndetse anamwereka ibyo yazamufasha muri icyo gikorwa cy’ubukwe.

Ati “Yari yazanye agapapuro kanditseho ibyo namufasha, arakampa, ndagasoma, mbona ibintu bigeze hafi muri miliyoni icumi z’amanyarwanda, ndabireba, ndamubaza nti ‘ubu nyaguhaye ibibazo byawe bijyanye n’ibi byaba bikemutse?’ Ati ‘rwose.’ Ariko aza kugira ibyago kuko nkunda kubaza cyane, nari namenye ko yagiye mu bantu benshi yagiye asaba abantu imfashanyo zo kurongora, kandi uwo mwana ntakora muri Perezidansi ubwo ni umuntu ukomeye…”

Yavuze ko yaje kubimubazaho, kuri rwa rupapuro yari yamuhaye, akagenda akuramo bimwe, anamwereka impamvu zabyo, anamwemerera kuzamutiza ubusitani bwo mu Biro by’Umukuru w’Igihugu kugira ngo azakoreremo ubukwe, akamwizeza kuzahamutegurira neza.

Yagiye anamwemerera ibindi byose birimo imyambaro yari yamwemereye kuzamujyana mu mahanga akabasha kugura imyenda azakoresha mu bukwe.

Nanone kandi ku kijyanye n’inzoga z’agatangaza yamwerekaga ko azakoresha mu kwakira abatashye ubukwe, yamubwiye ko na zo agomba kuzikuramo, bakazakoresha ibinyobwa bidasembuye.

Ati “Ikindi rero aya mafaranga miliyoni 10 ndayaguha, ariko nzayaguha nyuma y’ubukwe, kuko ndashaka ko aya mafaranga uzayakoresha nyuma y’ubukwe aho kugira ngo abantu bazayanywere.”

Yavuze kandi ko ibi byose byagenze neza, ndetse nyuma y’ubukwe aramubaza ati “Usubije amaso inyuma buriya icyo watakaje ni iki?” Arambwira ati “ntacyo,” kandi ko ibyari bikenewe byose yabigezeho, kuko ubukwe bwaratashye, umugore yashakaga yamubonye.

Perezida Kagame yavuze ko uru rugero yarutanze ashaka kugaragaza ko umuntu ashobora kwiyubaka, abanje kureba ibyamugirira akamaro.

Ati “Igituma mbabwira ibyo byose ni iki, umuntu ni we wiyubaka yihereyeho mbere cyangwa se akiyangiza, ibindi umuryango n’igihugu ni byiza na byo, iyo harimo abantu bakebura abantu bati ‘ariko sigaho, ntukemere ikintu icyo ari cyo cyose.’”

Yavuze ko abantu bakwiye guhora bahwiturana, ariko nanone bigahera ku muntu ku giti cye, umuntu ubwe akiheraho akareba ibimuhesha icyubahiro, ibikimwambura akabitera umugongo.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − 4 =