Thursday, October 22, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Izindi mpaka zavutse mu rubanza rw’umuririmbyi Ishimwe Vestine n’umugabo we Idrissa Ouedraogo

Izindi mpaka zavutse mu rubanza rw’umuririmbyi Ishimwe Vestine n’umugabo we Idrissa Ouedraogo

Urubanza rurebana n’ikirego cya Idrissa Ouedraogo wasabye ko hakorwa ibipimo bya DNA kugira ngo hamenyekane niba ari se w’umwana bivugwa ko yabyaranye n’umuririmbyi Ishimwe Vestine, rwongeye kurangwa n’impaka ku buryo ibyo bipimo byakorwa n’amafoto y’uwo mwana.

Ni mu iburanisha ryayobowe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwakomeje kuburanisha iki kirego, aho Idrissa Ouedraogo asaba ko ikibazo cy’isano afitanye n’uwo mwana cyabanza gukemurwa mbere yuko hakomeza urubanza rwa gatanya rw’ikirego cyatanzwe na Ishimwe Vestine.

Nk’ibisanzwe iburanisha ryabereye mu muhezo, gusa amakuru y’ibywavugiwemo avuga ko habaye impaka zibanze ku ifoto y’umwana n’uburyo ibipimo bya DNA byafatwa kandi bigapimwa.

Ku bijyanye n’amafoto, bivugwa ko Idrissa Ouedraogo yifuza kubona andi mafoto y’umwana, nubwo yaba asanzwe afite imwe. Icyakora, umunyamategeko wa Ishimwe Vestine yabwiye urukiko ko iki kibazo kitagomba kuba imwe mu ngingo z’uru rubanza.

Ku bipimo bya DNA, uruhande rwa Ishimwe Vestine rwerekanye ko rutabyanga, ariko rusaba ko ibipimo byafatwa ku mwana, bigapimirwa mu Kigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bya Gihanga bikoreshwa mu Butabera (Rwanda Forensic Institute – RFI), hanyuma bikagereranywa n’ibya Idrissa Ouedraogo.

Uru ruhande rwasabye kandi ko Idrissa Ouedraogo ari we wakwishyura ikiguzi cyose cy’ibyo bipimo, kuko ari we wasabye ko bikorwa binyuze mu kirego yatanze.

Ku rundi ruhande, Idrissa Ouedraogo yasabye ko urukiko rwamwemerera kujya muri Canada gufatirayo ibipimo bye bya DNA, kugira ngo bizagereranywe n’ibizafatwa ku mwana.

Nyuma yo kumva impande zombi no kuganira ku ngingo zitandukanye zitumvikanwaho, urukiko rwafashe icyemezo cyo gutangaza umwanzuro warwo ku wa 28 Ukwakira 2026.

Ni umwanzuro uzareba ubusabe bwa Idrissa Ouedraogo bwo gukorerwa ibipimo bya DNA kugira ngo hamenyekane niba afitanye isano n’umwana, ndetse n’ubwo kwerekwa uwo mwana.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × five =