Amakuru mashya aravuga ko Umujenerali mu gipolisi cy’u Burundi, Romuald Ndababishije uherutse gutabwa muri yombi, afunganywe n’abandi bapolisi batatu, mu gihe impamvu z’ifatwa ryabo zitaratangazwa ku mugaragaro.
Ndababishije afite ipeti rya Général de Brigade de Police watawe muri yombi tariki 17 Ukwakira 2026, akaba yari Komiseri Mukuru wungirije ushinzwe abinjira n’abasohoka mu Burundi. Yafatiwe i Bujumbura, nyuma y’umunsi umwe agarutse mu butumwa yari yaragiyeyemo muri Ethiopia.
Ikinyamakuru SOS Médias Burundi cyatangaje ko amakuru cyahawe n’inzego za Polisi agaragaza ko uyu Mujenerali atari we wenyine wafunzwe muri iki kibazo, kuko hari n’abandi bapolisi batatu bari bamaze gufatwa.
Abandi bapolisi bafashwe mbere y’Umujenerali
Amakuru yatangajwe n’iki kinyamakuru avuga ko abo bapolisi batatu bafashwe mbere y’uko Ndababishije atabwa muri yombi.
Muri bo harimo abapolisi babiri bakoranaga n’uyu mujenerali, umwe akaba ari n’umushoferi we, n’undi mupolisi ufite ipeti rya Sous-Lieutenant.
Amakuru atangwa n’abantu batandukanye avuga ko uwa mbere muri abo bapolisi bane yafashwe ku wa Gatatu, tariki 14 Ukwakira 2026.
Umushoferi wa Ndababishije we bivugwa ko yafatiwe mu gace ka Kayanza, mu Ntara ya Butanyerera, mu majyaruguru y’u Burundi.
Kugeza ubu, nta tangazo ry’inzego z’ubuyobozi cyangwa iza Polisi mu Burundi risobanura ku mugaragaro impamvu z’ifatwa ry’aba bapolisi bane.
Gusa, amakuru avuga ko iki kibazo gishobora kuba gifitanye isano na pasiporo, aho bivugwa ko hari umukozi wo mu biro bya Perezida w’u Burundi ushobora kuba abifitemo uruhare.
Umwuka utari mwiza ku cyicaro gishinzwe abinjira n’abasohoka
Amakuru aturuka mu bapolisi bamwe, avuga ko hari umwuka w’impagarara ku cyicaro cya Komiseriya Mukuru ishinzwe abinjira n’abasohoka, giherereye mu majyaruguru ya Bujumbura.
Bamwe muri bo bavuga ko Komiseri Mukuru ushinzwe abinjira n’abasohoka yamaze ijoro ryo ku wa Mbere rishyira ku wa Kabiri ari mu biro bye, akahaguma no mu gice kinini cy’umunsi wakurikiyeho.
Ayo makuru avuga ko impagarara zishobora kuba zifitanye isano n’ihangana rishingiye ku myanya y’ubuyobozi, cyane ko u Burundi buri mu bihe by’amatora.
Umwe mu bavuganye na SOS Médias Burundi dukesha aya makuru, yagize ati “Muri iki gihe cy’amatora, hari inyungu nyinshi ziri mu kibazo, kandi umwanya wa Ndababishije wifuzwa n’abandi bantu benshi.”
Kugeza ubu, ntiharamenyekana niba umuryango wa Jenerali Romuald Ndababishije warashoboye kumusura kuva yatawe muri yombi.
RADIOTV10