Thursday, October 22, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Umunyamerikakazi yarahiriye kwinjira mu muryango mugari w’Abanyarwanda

Umunyamerikakazi yarahiriye kwinjira mu muryango mugari w’Abanyarwanda

Umuryango mugari w’Abanyarwanda wungutse undi Munyarwandakazi usanzwe afite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za America, ari we Rwenzo Kari Lisa warahiriye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda binyuze mu nzira yo kubusaba no kubuhabwa.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki 21 Ukwakira 2026, uyoborwa na Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, Moses Rugema akaba ari na we uhagarariye inyungu z’u Rwanda muri icyo Gihugu.

Nk’uko byatangajwe na Ambasade y’u Rwanda muri Nigeria, Rwenzo Kari Lisa asanzwe ari Umwenegihugu wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko aza guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda binyuze mu nzira zemewe zo kubusaba no kubwemererwa.

Uyu muhango wo kurahira ni intambwe ikomeye mu nzira yo kwakirwa nk’Umunyarwandakazi ku mugaragaro, nyuma yo guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Kubona Ubwenegihugu bw’u Rwanda bishingira ku mpamvu zitandukanye zirimo kuba waravukiye ku butaka bw’u Rwanda, ubwenegihugu bw’inkomoko, ubwenegihugu buturuka ku gushyingiranwa n’Umunyarwanda, n’ubuturuka ku kugirwa Umunyarwanda.

Nko ku bwenegihugu buturuka ku gushyingiranwa, Ingingo ya 11 y’itegeko ngenga n° 30/2008 ryo ku wa 25/07/2008 ryerekeye ubwenegihugu Nyarwanda, ivuga ko umunyamahanga washyingiranywe n’Umunyarwanda yemerewe gusaba no guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, igihe yanyuze mu nzira zagenwe n’iiyi ngingo.

Usaba ubu bwenegihugu, hari ibyo asabwa gutanga, birimo icyemezo cy’amavuko, Icyemezo cy’ugushyingiranwa , Icyemezo cy’uko atakatiwe n’inkiko, na Fotokopi ya Pasiporo. Agomba gutanga kandi icyemezo cy’uko abo bashakanye bamaze imyaka itatu babana.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria yayoboye uyu muhango wo guha ubwenegihugu Umunyamerikakazi Rwenzo Kari Lisa

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 − two =