Thursday, October 22, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Umutekano wongeye kuza ku isonga mu bipimo by’imiyoborere mu Rwanda

Umutekano wongeye kuza ku isonga mu bipimo by’imiyoborere mu Rwanda

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, rwashyize hanze Ubushakashatsi ku miyoborere buzwi nka Rwanda Governance Scorecard (RGS), bwongeye kugaragaza ko inkingi y’umutekano n’ituze by’abaturage iri ku mwanya wa mbere n’amanota 90,15%.

Ubu bushakashatsi ngarukamwaka, bumuritswe ku nshuro ya 13, bukorwa ku nkingi umunani z’imiyoborere y’u Rwanda, ari zo iyubahirizwa ry’amategeko, Uburenganzira mu bya politiki n’ubwisanzure bw’abaturage, imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza, umutekano n’ituze by’abaturage, kuzamura imibereho myiza y’abaturage, kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo, ireme ry’imitangire ya serivisi n’Imiyoborere mu bukungu n’ubucuruzi.

Inkingi y’umutekano n’ituze by’abaturage (Safety and Security) yongeye kuza ku mwanya wa mbere n’amanota 90,15% aho yazamutse, kuko umwaka ushize yair iri ku manota 90,02%

Iyi nkingi ikurikirwa n’iyo kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo (Anti-Corruption, Tansparency and Accountability) yo ifite amanota 85,80%.

Naho inkingi yo kugendera ku mategeko (Rule of Law) yaje ku mwanya w’agatatu n’amanota 85,47%, ikurikirwa n’inkingi y’imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza (Participation and Inclusiveness) yaje ku mwanya wa kane n’amanota 84,72%.

Ku mwanya wa gatanu, hari inkingi y’Uburenganzira mu bya politiki n’ubwisanzure bw’abaturage (Political Rights and Civil Liberties) ifite amanota 81,56%.

Mu myanya itatu ya nyuma, inkingi zose zirimo ziri munsi y’amanota 80%, kuko nk’ijyanye n’Imiyoborere mu by’ubukungu (Economic and Corporation Governance) yaje ku mwanya wa gatandatu, yo ifite amanota 73,28%.

Ku mwanya wa karindwi hari inkingi yo kongerera ubushobozi abaturage n’iterambere ry’imibereho y’abaturage (Investing in Human and Social Development) ifite amanota 68,55%, mu gihe ku mwanya wa munani hari ijyanye n’ireme ry’imitangire ya serivisi (Quality of Service Delivery) yaje ifite amanota 68,48%.

Serivisi zo ku ikoranabuhanga ziri mu mutuku

RGB yagaragaje ibipimo muri buri nkingi, aho mu bijyanye n’uburyo abaturage bishimira serivisi z’urwego rw’imibereho myiza y’abaturage, rufite amanota 68,8%.

Uko Abanyarwanda banyurwa na serivisi zo mu rwego rw’ubuzima, byo bifite amanota 63,9%, naho mu bijyanye n’imitangire y’isukuru n’isukura, bikaba bifite amanota 62,8%.

Mu bijyanye n’uko Abanyarwanda banyurwa na serivisi zo mu rwego rw’ibikorwa Remezo, bifite amanota 63,5%, mu bworozi bakazishimira kuri 57,1% naho mu buhinzi bakaba bishimira serivisi zabwo ku manota 53,7%.

Abanyarwanda kandi bishimira serivisi zo mu butaka no mu bidukikije ku manota 50,9%, mu gihe mu bijyanye n’itangwa rya serivisi za Leta hakoreshejwe ikoranabuhanga bishimwa ku manota 11,0%.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − six =