Polisi y’u Rwanda yatangaje ko iri gushakisha moto, yagaragaye mu Mujyi wa Kigali, iriho abantu bane bivugwa ko ari abanyamahanga, aho umuturage wabigaragaje yavuze ko bari basinze banagenda nabi mu muhanda ku buryo bashobora guteza ibyago.
Uyu muturage ufite konti ku rubuga nkoranyambaga rwa X witwa Tuyisenge Jean Pierre, yanditse ubutumwa kuri uru rubuga amenyesha Polisi y’u Rwanda, ayibwira ko iyi moto yari iri kuzenguruka mu gace ka Gisozi, mu Mujyi wa Kigali, igenda mu buryo buteye impungenge.
Mu butumwa bwe, yagize ati “Muraho neza Polisi y’u Rwanda, iyi moto ifite plate number RE776F iri kuzenguruka hano ku Gisozi itwawe n’abanyamahanga basinze. Uburyo iri kugenda birashoboka ko isaha yateza ibyago, haba ku bo itwaye cyangwa ikaba yanagonga abandi.”
Polisi y’u Rwanda, kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Ukwakira 2026, yasubije uyu muturage imwizeza ko igiye gukurikirana iki kibazo, inamushimira ku makuru yayihaye.
Yagize iti “Ibi ntabwo bikwiriye, iyi moto turayishakisha kugira ngo babihanirwe. Turabashimiye ku makuru mutanze.”
Mu gace ka Gisozi, ni hamwe hakunze kuvugwa ibikorwa by’urugomo byagiye bigaragara ku banyamahanga bahatuye, byanatumye bamwe mu bagiye babifatirwamo, bafatirwa ibyemezo byo kubohereza mu Bihugu byabo.
Gutwara ikinyabiziga mu buryo bushobora guteza impanuka bishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abagikoresha n’abandi bari mu muhanda. Ubusanzwe ikinyabiziga cya moto, mu Rwanda cyemerewe kugendaho abantu babiri gusa, barimo ugitwaye ndetse n’uwo ashobora gutwara mu mwanya wabigenewe.
Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, Polisi y’u Rwanda yari itaratangaza icyavuye mu iperereza yatangiye gukora. Igihe hamenyekanira andi makuru kuri iki kibazo, tuzayabagezaho.
RADIOTV10