Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Mahmoud Ali Youssouf, yashimiye u Rwanda ku masezerano yo kwakira isiganwa rya ya Formula 1, avuga ko ari intambwe ikomeye mu iterambere rya siporo muri Afurika.
Mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Ukwakira 2026, Mahmoud Ali Youssouf yavuze ko aya masezerano agaragaza ubushobozi Afurika ifite bwo kwakira amarushanwa mpuzamahanga akomeye, kandi ko azafasha uyu Mugabane kurushaho kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.
Yagize ati “Ibi bigaragaza intambwe ikomeye muri siporo yo muri Afurika, kandi ni ikimenyetso cy’ubushobozi bugenda bwiyongera uyu Mugabane ufite bwo kwakira amarushanwa mpuzamahanga akomeye yo ku rwego rw’Isi.”
Yashimiye Guverinoma y’u Rwanda kuri iki gikorwa, agaragaza ko amarushanwa mpuzamahanga akomeye ashobora gufasha Afurika kumenyekana ku rwego rw’Isi, gukurura ishoramari, guteza imbere ubukerarugendo no kongera amahirwe ku rubyiruko.
Youssouf yashimangiye ko siporo ishobora kugira uruhare rukomeye mu iterambere rirambye ry’ubukungu, guhanga imirimo, guteza imbere urubyiruko no kwimakaza ubufatanye hagati y’Ibihugu bya Afurika.
Yavuze kandi ko ari ngombwa gukoresha amahirwe nk’aya kugira ngo Afurika irusheho kugira uruhare mu bukungu bw’Isi bushingiye kuri siporo, guteza imbere ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera no gufasha impano z’Abanyafurika kubona urubuga rwo kwigaragaza.
Iyi gahunda kandi ihuye n’icyerekezo cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe cy’imyaka 50, kizwi nka Agenda 2063, kigamije kubaka Afurika yunze ubumwe, iteye imbere kandi ifite amahoro, iyobowe n’abaturage bayo kandi ifite uruhare rukomeye mu bibera ku Isi.
Muri iri tangazo Perezida wa Komisiyo ya AU yasabye Ibihugu bigize uyu Muryango, abikorera n’abandi bafatanyabikorwa gukomeza gufatanya kugira ngo siporo ikoreshwe nk’imbarutso y’iterambere rya Afurika no kongera uruhare rwayo ku rwego mpuzamahanga.
U Rwanda rwahawe amasezerano y’imyaka 10 yo kwakira Formula 1 African Grand Prix, biteganyijwe ko izatangira mu ntangiriro za 2030. Harateganywa kubakwa ikibuga cyabugenewe mu Karere ka Bugesera, mu birometero hafi 40 uvuye mu Mujyi wa Kigali.
RADIOTV10