Saturday, October 24, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Igisubizo Urukiko rwahaye umugabo wa Vestine wifuza ko rumufasha kuzabona Visa imujyana muri Canada gupimisha DNA

Igisubizo Urukiko rwahaye umugabo wa Vestine wifuza ko rumufasha kuzabona Visa imujyana muri Canada gupimisha DNA

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwabwiye Idrissa Ouedraogo ko rudafite ububasha bwo kumuha icyemezo cyatuma abona Visa imujyana muri Canada, aho yifuza gukorera ibizamini bya ADN kugira ngo hamenyekane niba ari we se w’umwana Ishimwe Vestine yibarutse.

Ibi byagarutsweho ku wa 21 Ukwakira 2026, ubwo urubanza rurebana n’iki kibazo rwaburanishwaga. Uruhande rwa Idrissa rwari rwasabye gukoresha icyemezo cy’urukiko mu gusaba Visa, ariko rusobanurirwa ko gutanga ibyangombwa by’urugendo rwo kujya mu mahanga bitari mu nshingano zarwo.

Ku ruhande rwa Ishimwe Vestine, hagaragajwe ko nta nzitizi bafite ku kuba umwana yakorerwa ibizamini bya ADN. Basobanuye ko bishobora gukorerwa muri Canada, ibisubizo bikoherezwa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini bya Gihanga (RFI), kiri i Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.

Ibi bizamini bigamije kugereranya ibipimo by’umwana n’ibya Idrissa, kugira ngo hamenyekane niba bafitanye isano y’amaraso.

Idrissa yakomeje kugaragaza ko yifuza kujya muri Canada, nubwo mu bihe byashize yagerageje gusaba Visa yo kujyayo ntayibone. No muri Nzeri 2025, yari yasabye Visa kugira ngo ajyane na Ishimwe Vestine na murumuna we Kamikazi Dorcas, ubwo bari bagiye gukorera ibitaramo muri icyo gihugu, ariko ntibyakunze.

Uretse ibijyanye na ADN, Idrissa yasabye kandi kubona andi mafoto y’umwana, avuga ko ifoto yari yabonye itagaragazaga neza uko asa.

Mu rukiko hanagaragajwe icyemezo cy’amavuko cy’umwana, kigaragaza amazina ye n’aya nyina, ariko nta zina ry’umugabo ryanditse mu mwanya wagenewe se. Icyakora, kuba izina rya se ritagaragara kuri icyo cyemezo ntibihamya ko Idrissa ari we se cyangwa ko atari we.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwavuze ko ruzatangaza umwanzuro kuri uru rubanza ku wa Gatatu, tariki ya 28 Ukwakira 2026, saa Cyenda z’amanywa.

Icyo gihe ni bwo hazamenyekana intambwe ikurikiraho mu rubanza, mu gihe impande zombi zigitegereje uburyo ibizamini bya ADN bizakorwa kugira ngo bikemure ikibazo cy’uko Idrissa Ouedraogo ari se w’umwana Ishimwe Vestine yibarutse cyangwa atari we.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven − 3 =