Saturday, October 24, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Polisi y’u Rwanda yakosoye imvugo y’uwavuze ko abanyamahanga n’Abanyarwanda badafatwa kimwe

Polisi y’u Rwanda yakosoye imvugo y’uwavuze ko abanyamahanga n’Abanyarwanda badafatwa kimwe

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yahakanye ko abanyamahanga bakora ibyaha mu Rwanda badahanwa kimwe n’Abanyarwanda, ashimangira ko nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko mu Rwanda, nyuma y’amashusho y’abanyamahanga bagaragaye kuri moto ari bane mu Mujyi wa Kigali.

Ibi byabaye nyuma y’ubutumwa bwashyizwe ku rubuga nkoranyambaga  n’ukoreswa izina Leonidas (Denyse_558), washyize hanze amashusho agaragaza abanyamahanga bane bari kuri moto ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, mu gihe amategeko y’umutekano wo mu muhanda mu Rwanda atemera ko moto itwara abantu barenze babiri, uwitwaye na mugenzi we.

Leonidas yagaragaje ko atishimiye iki gikorwa, avuga ko gishobora gutuma abanyamahanga bakomeza kwangiza isura y’u Rwanda, anibaza impamvu Abanyarwanda badakunze kugaragara bakora ibintu nk’ibyo.

Mu butumwa bwe yagize ati “Harya ubwo ngo RIB na Polisi y’u Rwanda mwaremeye ngo aba banyamahanga bakomeza kutwambika isura mbi. Ndahamya neza ko nta Munyarwanda wakora ibi… Ibaze abantu bangana gutyo bakazenguruka mu mihanda bari kuri moto.”

Yasabye ko abo bantu bafatirwa ibyemezo bikwiye, agaragaza ko ibikorwa nk’ibyo bidakwiye kwihanganirwa mu Gihugu.

Mu kumusubiza, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko abanyamahanga bakora ibyaha cyangwa andi makosa mu Rwanda bahanwa nk’uko amategeko y’u Rwanda abiteganya.

Yagize ati “Oya, si ko bimeze rwose! Abanyamahanga bakoze ibyaha cyangwa andi makosa hano mu Rwanda barahanwa, harimo no gusubizwa mu bihugu byabo. Abagaragaye muri aya mashusho twatangiye kubashakisha, kandi bazahanwa. Byumvikane ko nta muntu uri hejuru y’amategeko.”

Ibi bisobanuro bya Polisi byagaragaje ko yatangiye gushakisha abo bantu bagaragaye kuri moto, kugira ngo hamenyekane ibyabaye kandi hafatwe ingamba zikurikije amategeko.

Polisi y’u Rwanda ishimangira ko amategeko agenga umutekano wo mu muhanda areba buri wese, yaba Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga, kandi ko kuyica bishobora gukurikirwa n’ibihano biteganywa n’amategeko.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − 14 =