Umuhanzi nyarwanda Emmy n’umugore we Umuhoza Joyce bibarutse umwana wabo wa mbere w’umuhungu, inkuru yabateye ibyishimo nyuma y’imyaka irenga ine basezeranye kubana akaramata.
Uyu muhanzi yagaragaje ko kwibaruka kw’imfura yabo ari ibyishimo bikomeye ku muryango we, ashimira Imana yabafashije muri uru rugendo. Yashimiye kandi umugore we ku bwitange, urukundo n’imbaraga byamufashije kugeza umwana wabo ku isi.
Mu butumwa yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, Emmy yatangaje ko umwana wabo bamwise Ocean, avuga ko ari impano ikomeye bahawe n’Imana.
Yagaragaje ko yishimiye cyane kuba umugore we n’umwana babyaye bameze neza, anashimangira ko atazibagirwa ibyo umugore we yanyuzemo kugira ngo babashe kwibaruka imfura yabo.
Yagize ati: “Imana yaduhaye impano ikomeye kurusha izindi! Umwana wacu wa mbere w’umuhungu. Nshimishijwe n’uko yavutse amahoro, kandi nzahora nshimira umugore wanjye urukundo, imbaraga n’ibyo yanyuzemo byose kugira ngo amuzane ku isi. Imitima yacu yuzuye ibyishimo. Ikaze, mwana wanjye Ocean.”
Emmy na Umuhoza Joyce bakoze ubukwe ku wa 19 Ukuboza 2021, mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania, basezerana kubana akaramata. Ibi birori byabaye nyuma y’amezi 11 Emmy asabye uyu mukunzi we ko bazabana akaramata, amwambika impeta.
Nyuma y’igihe gito, mu mwaka wa 2023, Emmy n’umugore we bimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bakomereje ubuzima bwabo.
Emmy ni umwe mu bahanzi nyarwanda bamaze igihe mu ruganda rwa muzika, akaba yaramenyekanye binyuze mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe n’abakunzi b’umuziki. Mu ndirimbo ze zizwi harimo ‘Nsubiza’, ‘Identinte’, ‘Document’ na ‘Care’, n’izindi.
Mu mwaka wa 2012, ubwo yerekezaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Emmy yari mu bahanzi bari bafite izina rikomeye mu Rwanda. Icyo gihe yari no mu bahataniraga igihembo cya Primus Guma Guma Super Star, irushanwa ryari rigeze ku nshuro ya kabiri.
RADIOTV10