Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago, umunyamakuru akaba n’umuhanzi nyarwanda, yahaye icyizere abakunzi be nyuma yuko umuyoboro we wa YouTube wa YAGO TV SHOW ufunzwe, avuga ko ari gukora ibishoboka byose kugira ngo wongere gukora.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na YAGO TV SHOW LTD, ubuyobozi bwamenyesheje abakunzi bayo ko uyu muyoboro wavanyweho nyuma yo kuregwa inshuro eshatu, nk’uko amabwiriza ya YouTube abiteganya.
Bwavuze ko ikibazo buri kugikurikirana kugira ngo uyu muyoboro wongere kuboneka, bugira buti: “YAGO TV SHOW LTD turimo kubikurikiranira hafi, dukora ibishoboka byose ngo umuyoboro wacu usubizwe mu kazi.”
Ubuyobozi kandi bwaburiye abakunzi ba Yago ko nta yindi konti ya YouTube yafunguwe ngo isimbure iyafunzwe, bubasaba kwirinda amakuru yabayobya.
Bwagize buti: “Nta wundi muyoboro uwusimbura wafunguwe, ntihagire uwabayobya.”
Mu gihe hagishakishwa igisubizo, abakunzi ba Yago basabwe kwihangana no kwirinda amakimbirane, ahubwo bagaharanira amahoro, urukundo n’ubworoherane.
Itangazo rigira riti: “Tubasabye kugira umutuzo, kwihangana, ikinyabupfura, twirinda guterana amagambo ahubwo twimika amahoro, urukundo, ubworoherane.”
Nubwo umuyoboro wa YouTube wahagaritswe, ibindi bikorwa bya YAGO TV SHOW LTD birakomeje, birimo ibinyuzwa ku muyoboro wa muzika no ku zindi mbuga nkoranyambaga.
Ubuyobozi bwagize buti: “Ibindi bikorwa bya YAGO TV SHOW LTD birakomereza ku muyoboro wa muzika wacu mumenyereye no ku mbuga nkoranyambaga zacu zose.”
Bwasoje buhumuriza abakunzi bayo bugira buti: “Ibyiza biri imbere, nimugire amahoro.”
Kugeza ubu, nta tariki yatangajwe uyu muyoboro uzasubiriraho.
RADIOTV10