Mu muhango wo gusezera bwa nyuma kuri Baturana Musanga Erasto, umubyeyi wa Bahati Musanga Erasto usanzwe ari Guverineri w’Intara ya Kivu ya Ruguru mu buyobozi bwashyizwe n’iryahoze ari Ihuriro AFC/M23 (FRN y’ubu), umugaba Mukuru w’Ingabo za ARC (M23), Maj Gen Sultani Makenga, yavuze ko uyu musaza, yaranzwe n’urukundo kuko yari umubyeyi wa benshi.
Ni umuhango wabaye kuri iki Cyumweru tariki 25 Ukwakira 2026 ubera mu Mujyi wa Goma, ahasanzwe hari icyicaro gikuru cy’Ihuriro FRN riyobowe na Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uyu muhango kandi witabiriwe n’abo mu buyobozi bwo hejuru bw’iri Huriro, barimo ba Visi Perezida uko ari batatu, Corneille Nangaa, Bertrand Bisimwa ndetse na Maj Gen Sultani Makenga we usanzwe ari n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za ARC, zikaba umutwe w’ingabo za FRN.
Mu ijambo rye, Maj Gen Sultani Makenga yavuze ko nyakwigendera yari umuntu wa bose kuko yaranzwe n’urukundo kuri bose.
Ati “Yatubereye umubyeyi wa benshi. Mbere na mbere kuri njye yari inshuti z’ababyeyi banjye imyaka myinshi kuva bakiri abasore kugeza bakuze, bageze aho ubucuti bwabo buvamo ubuvandimwe, kandi ubwo buvandimwe bwarakomeje kugeza n’uyu munsi.”
Gen Makenga yavuze ko Mze Erasto azibukirwa kuri byinshi byumwihariko aho kuva mu 1996 ubwo Igihugu cya Congo cyari cyugarijwe n’ibibazo by’ivanguramoko rikorerwa Abanyekongo b’Abatutsi, bazizwa uko basa n’ururimi rw’Ikinyarwanda bavuga, babita ko baturutse mu Rwanda, yabirwanyije yivuye inyuma.
Gen. Makenga ati “Uyu musaza yarahagurutse arabyamagana yari umusaza w’inararibonye, yari umusaza uharanira ineza, wifuzaga ko abantu babana mu mahoro n’urukundo, ni umuntu wahoraga aharanira ko habaho ubutabera, yifuza ko abantu bose babaho batekanye nta vungura na rito ririho, yahoraga ari ku ruhande rw’abaturage abarwanaho atitaye ku bwoko bwabo.”
Yavuze ko ubwo aba Banyekongo bo mu bwoko bwakunze kwibasira, Mze Erasto ubwe, na we ari mu bahagurukaga bagafata intwaro kugira ngo arwanye imitwe yakunze kubibasira irimo n’interahamwe zari zimaze gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Yavuze ko ubwo abantu bicwaga mu bice binyuranye birimo za Masisi, Rutshuru na Kalehe, Erasto yashatse uburyo bwose yarwana ku bari bugarijwe n’ubu bwicanyi.
Ati “Yakoze ibishoboka byose, abajyana mu bice bashoboraga kubona umutekano, abandi bakomeza kuguma mu mitungo yabo.”
Maj Gen Sultani Makenga yavuze ko hari byinshi byo kwigira kuri nyakwigendera, birimo guharanira ko uburenganzira bw’abantu bwubahwa, kandi ko ari na wo murage asigiye iri Huriro ryaje kuvuka ryaje kuvamo FRN.
RADIOTV10